Rihanna agarutse mu ndirimbo nshya 'Believe it' nyuma y’imyaka ine adakora umuziki-YUMVE

Imyidagaduro - 27/03/2020 2:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna agarutse mu ndirimbo nshya 'Believe it' nyuma y’imyaka ine adakora umuziki-YUMVE

'Believe It' ni indirimbo Rihanna yakoranye n’umuhanzi PartyNextDoor wo muri Canada ikaba yasohotse uyu munsi nk'uko tubikesha Dailymail.co.uk. Asohoye iyi ndirimbo nyuma y'imyaka ine yari amaze adakora umuziki.

Si indirimbo ivuga kuri coronavirus nk'uko benshi babitekereza, bo bararirimba urukundo rwa babiri. Rihanna w'imyaka 32 yatangaje ko basohoye iyi ndirimbo kuri Twitter. Mu masaha 7 imaze kuri Youtube imaze kumvwa n'abantu barenga ibihumbi 438.

Mu kwezi gushize Rihanna yatangaje ko ari gukora kuri muzika nshya, ashyenga, yavuze ko ashobora gukorana na The Neptunes intsinda rikora muzika rihuriwemo na Pharrell Williams na Chad Hugo.

Mu cyumweru gishize, abicishije muri Foundation ye yitwa Clara Lionel Foundation, Rihanna yatanze miliyoni eshanu z'amadorari yo kurwanya coronavirus muri Amerika no ku isi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA RIHANNA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...