Abakinnyi b’amakipe ya Bayern Munich na Borussia Dortmund bemereye abayobozi ko bagabanyirizwa umushahara mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi muri iki gihe.
Muri
iki gihe nta mikino iri kuba, amakipe atandukanye ari gushaka ibisubizo byo
kugira ngo atazagira ihungabana ry’ubukungu kubera gukomeza kwishyura abakinnyi
amafaranga y’umurengera kandi badakora, nta mikino bakina ngo ikipe yinjize.
Ni
muri urwo rwego abayobozi b’amakipe ya Bayern Munich na Borussia Dortmund,
bahisemo kwegera abakinnyi barabaganiriza maze abakinnyi bemera kugabanyirizwa imishahara
nta mananiza abayeho kuko nabo babona ikibazo gihari ndetse n’ingaruka
gishobora kuzasiga mu minsi iri imbere hataramutse hafashwe ingamaba hakiri
kare.
Abakinnyi
bo muri Bayern Munich bazagabanyirizwa
ho 20% by’imishahara bahabwaga mu gihe abo muri Borussia Dortmund, bazahara
igice cy’ayo bahembwaga.
Andi
makipe nayo akomeje gufata imyanzuro yo guhangana n’iki cyorezo cyaziye abatuye
Isi, Abakinnyi ba Union Berlin, yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Budage, batangaje ko bemeye
guhara imishahara yabo.
Itangazo
ryashyizwe hanze n’ikipe yabo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, rivuga ko abakinnyi bose bo mu ikipe ya mbere, bemeye guhara imishahara yabo. Abandi
bakozi b’ikipe bemeye gukomeza gukora amasaha make, bakazahabwa igice
cy’umushahara.
Mu
cyumweru gishize, abakinnyi ba Borussia Monchengladbach na bo bari batangaje ko
batazasaba imishahara.
Imibare
igaragaza ko kugeza ku wa Gatatu, mu Budage habarurwaga abantu 31 554 bamaze
kwandura Coronavirus mu gihe 149 aribo bahitanywe n’icyo cyorezo.
Abakinnyi ba Bayern Munich bemeye kugabanyirizwa imishahara mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Coronavirus
Abakinnyi ba Borussia Dortmund nabo bemeye kugabanyirizwa imishahara
Abakinnyi ba Union Berlin bemeye guhara imishahara yabo
TANGA IGITECYEREZO