RFL
Kigali

Ibintu 5 bitangaje ku Mwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2020 6:16
0


Ni kenshi cyane usanga abantu b'ibyamamare n'ibikomerezwa bavugwaho ibintu bitangaje baba barakoze mu myaka yatambutse mbere y'uko baba abo bari bo. Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II avugwaho ibintu 5 bitangaje byamuranze n’ibyo akora n’uyu munsi.



Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth Alexandra Mary (Elizabeth II) yavutse kuwa 21 Mata 1926, ibisobanuye ko afite imyaka 93 y’amavuko. Hari ibintu bitanu (5) byagufasha kumumenya neza.

1. Uburambe ku ntebe ya Cyami

Nyuma y’urupfu rwa Se, George VI ni bwo umukobwa we Elizabeth II yahise afata Intebe, hari muri Gashyantare mu 1952, iyo ugereranije n’abandi bamubanjirije ni we urambye cyane kuko amaze nibura imyaka 67 yicaye ku ntebe ya Cyami y’u Bwongereza.

Elizabeth II kuramba ku ntebe y’Ubwami byatumye akorana n’Abaminisitiri b’intebe 14 bose, uhereye kuri Winston Churchill kugeza kuri Theresa May uyoboye magingo aya. Imibare igaragaza kandi ko 83% by’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza batigeze bamenya undi Mwami.

2. Haraswa amasasu ku Isabukuru ye

Buri mwaka Tariki ya 21 Mata hizihizwa Isabukuru ye. Kuri uyu munsi haraswa amasasu menshi hakoreshejwe intwaro za kera, akarasirwa muri Hyde Park, kuri Tour de Londres ndetse muri Parike ya Windsor mu Burengerazuba bwa Londres. Haraswa hakoreshejwe canon.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye ntibiba ku itariki ye y’amavuko ny'irizina, ahubwo bikorwa buri wa Gatandatu wa kabiri wa Kamena, aho abagize umuryango w’i Bwami bahurira hamwe bakareba akarasisi k’abasirikare. Isabukuru ye ikorwa mu cyi (mu gihe cy’Izuba), mu kwirinda ikirere kibi.

3. Ikoranabuhanga

Umwamikazi Elizabeth II, yakoze nk’umukanishi w’igisirikare mu ntambara ya kabiri y’Isi akaba ari umuntu wakomeje kugenda agaragaza urukundo afitiye ikoranabuhanga. Yanditse ’Email’ ye ya mbere mu 1976, ubwo yari mu kigo cya gisirikare. Ni we kandi watangije ku mugaragaro urubuga rw’umuryango w’ubwami mu mwaka wa 1997.

Ku mbuga nkoranyambaga, Umwamikazi yanditse kuri Twitter bwa mbere mu 2014, yandika kuri Instagram bwa mbere muri Werurwe 2019 ashyizeho ifoto y’urwandiko rwanditswe na Charles Babbage, umuhanga mu mibare w’Umwongereza, ayandikiye Sekuru wa Sekuruza, Igikomangoma Albert.

4. Atanga Imisoro ivuye mu mitungo ye bwite

Umwamikazi Elizabeth ntabwo ategetswe gusora. Gusa guhera mu mwaka wa 1993, abikora ku bushake, aho atanga imisoro ivuye mu mutungo we bwite mu rwego rwo gushyigikira ikigega cy’isanwa ry’ingoro ya Windsor yasenywe n’inkongi y’umuriro muri 1992.

5. Korora inyamaswa n’amatungo

Elizabet II akunda cyane amafarashi n’imbwa. Kugeza ubu amaze gutunga imbwa 30 zo mu bwoko nwa Corgis akunda cyane, ndetse akaba yaranakoze ubundi bwoko buzwi nka "Dorgi" imvange ya corgi na teckel. Elizabeth II kandi atunze ifarashi nyinshi cyane harimo izo yarazwe na se.

Mu myaka amaze ku ntebe y’Ubwami, yahawe impano nyinshi z’inyamaswa zirimo indogobe n’amafarashi, ifuku, kangourou, ingona, imvubu, ingwe n’ibindi byinshi, hafi ya byose bikaba byarashyizwe muri ’Zoo’ ya Londres. Hanyuma kandi umuco wo muri iki gihugu uvuga ko imbata zo mu mazi zose ari ize.


Queen Elizabeth amaze imyaka 67 ku Ntebe ya Cyami

Umwanditsi: David Mayira-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND