Kigali

Uburyo Ronaldinho Gaucho yizihije isabukuru y’amavuko muri Gereza buratangaje - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 16:57
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaucho, yokerejwe inyama n’imfungwa bari kumwe muri gereza yo muri Paraguay, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko.



Ronaldinho na mukuru we bamaze iminsi bafungiye mu gihugu cya Paraguay, aho bakurikiranyweho gukoresha impapuro (pasiporo) mpimbano ndetse bakaba barabwiwe n’ubuyobozi ko nibahamwa n’icyaha bazamara amezi atandatu bafunzwe ndetse bakanatanga n’amande mu mafaranga.

Ni bwo bwa mbere Ronaldinho yizihije isabukuru muri ubu buryo kuko ubusanzwe yasohokanaga n’inshuti ze bakajya gusangira ndetse bakanabyina kugeza bubakereyeho, aho uyu munsi wamutwaraga amafaranga menshi cyane.

Abakinnyi benshi bakinannye barimo abo batwaranye Igikombe cy’Isi cya 2002, bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza babinyujije kuri Instagram. Abo bakinnyi harimo Ronaldo benshi bazi ku izina ry’Igifaru, Roberto Carlos na Samuel Eto’o bakinannye muri FC Barcelone.

Ronaldinho aho afungiye na mukuru we, arakunzwe cyane ndetse n’umuyobozi wa gereza yatangaje ko aba bagabo bahawe icyubahiro kuruta abandi bagororwa.

Mu minsi ishize Ronaldinho n’abagenzi be batwaye igikombe muri gereza, banahabwa ibiro 16 by’akabenzi bituma bagenzi be bafunganwe barushaho kumukunda no kumwiyumvamo cyane, ni nayo mpamvu ku munsi mukuru we w’amavuko bakoze ibishoboka byose bamwokereza inyama kugira ngo bamufashe kwishima.

Amakuru atangazwa na bamwe mu baganira bya hafi na Ronaldinho, avuga ko ameze neza kandi yitegura gusohoka muri gereza mu gihe cya vuba.

Iperereza rikaba rigikomeje hasuzumwa dosiye n’ubutumwa kuri telefone za Ronaldinho, mukuru we, n’abandi bantu bafatiwe muri iki kirego.

Iburanishwa rye ryabaye ryigijwe inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus nk’uko byemejwe  na Sergio Queiroz umwunganira mu mategeko.


Ronaldinho yokerejwe inyama n'imfungwa ku munsi we w'amavuko


Ronaldinho na mukuru we bafungiye muri Paraguay


Bagenzi be bakinanye barimo Eto'o bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko


Roberto Carlos nawe ari mubifurije Ronaldinho umunsi mwiza w'amavuko


Ronaldo yifurije Ronaldinho isabukuru nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND