RFL
Kigali

FC Barcelone igiye kugabanya imishahara y’abakinnyi n’abakozi bayo mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 11:54
0


Guhera mu cyumweru gitaha abakinnyi n’abakozi ba FC Barcelone muri rusange bashobora kugabanyirizwa imishahara mu rwego rwo kwirinda ko ubukungu bw’iyi kipe y’ubukombe ku Isi bwahungabana kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.



Ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, abayobozi ba Barcelona bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, mu byo baganiriye harimo kugabanya imishahara y’abakinnyi n'ubwo kubishyira mu bikorwa bisaba ibiganiro hagati y’impande zombi yewe no ku bijyanye n’amasezerano y’abakozi b’iyi kipe.

Impamvu y'uyu mwanzuro ni uko inzira zose iyi kipe yinjizagamo amafaranga zose zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi kipe yari imenyereweho kubona amafaranga menshi avuye mu kugurisha abakinnyi benshi baba barazamukiye mu irerero ryayo, bisa nk'aho muri iyi myaka byasubiye hasi cyane kuko nta musaruro uri guturuka mu iri rerero nka mbere, ikindi kinjizaga amafaranga muri iyi kipe ni inzu ndangamurage yayo, nabyo bikaba byarahagaze kubera Coronavirus.

Mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rishobora kuzaturuka kuri iki cyorezo kandi no mu busanzwe bitari byifashe neza muri iyi minsi, abakoZi b’iyi kipe bashobora kuzagabanyirizwa imishahara.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bufite icyizere ko bitazagorana kubera ko n’abakinnyi ubwabo babona ikibazo gihari kandi ko bari guhembwa badakora, bityo nabo bakazafata iya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.

Itegeko rigenga umurimo muri Espagne ryemerera ibigo kwirukana abakozi mu gihe runaka mu bihe bidasanzwe, rikabitegeka kongera guha akazi abirukanwe igihe ibyo bihe bidasanzwe bitakiriho.

Imishahara y’abakinnyi b’ikipeya FC Barcelone ya mbere isaga 70% by’imishahara yose y’ikipe. Barcelone yishyura miliyoni 593£ ku makipe yayo yose, aho miliyoni 468 £ zihabwa ikipe y’Umupira w’amaguru gusa.


Abakinni ba FC Barcelone bashobora kugabanyirizwa imishahara





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND