RFL
Kigali

Lorenzo Sanz wabaye Perezida wa Real Madrid akayihesha ibikombe 7 yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2020 0:59
0


Lorenzo Sanz Mancebo wabaye Perezida wa Real Madrid kuva mu 1995 kugeza mu 2000, yitabye Imana ku myaka 76 y'amavuko azize coronavirus nk'uko byatangajwe na La Liga. Ni nyuma y'uko agiye mu bitaro bamupima bakamusangana umuriro mwinshi cyane ndetse bagasanga yaranduye COVID-19.



Lorenzo Sanz ni umunya-Esipanye wabonye izuba tariki 09/08/1943. Yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/03/2020 nyuma y'iminsi 4 yari amaze mu bitaro dore ko yabigezemo kuwa Kabiri afite umuriro mwinshi. Urupfu rwe rwemejwe n'abo mu muryango we barimo n'umuhungu we Lorenzo Sanz Duran wavuze ko ashenguwe n'urupfu rw'umubyeyi we 'wakundaga cyane gukora'.

Yanditse kuri Twitter ati "Papa yitabye Imana. Ntiyarakwiriye gusoza urugendo rwe gutya. Yari umunyamurava, umuntu ukora cyane nabonye mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid babaga cyane ku mutima we. Mama n'abavandimwe banjye, twishimiye ibihe byiza twagiranye akiriho."  Real Madrid yanditse kuri Instagram ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera Lorenzo wahesheje iyi kipe ibikombe 7.


Real Madrid yihanganishije umugore wa Lorenzo, Mari Luz n’abana be; Lorenzo, Francisco, Fernando, María Luz (Malula) na Diana. Iyi kipe yanihanganishije umuryango we wose ndetse n’inshuti ze. Real Madrid yatangaje ko Lorenzo Sanz yayibereye Perezida mu gihe cy’imyaka 5, ayifasha gutwara ibikombe 7 ari byo; Ibikombe bibiri bya European Cups na Intercontinental Cup, League title, Spanish Super Cup, Basketball league title na Saporta Cup.


Real Madrid yihanganishije umuryango wa Lorenzo wayihesheje ibikombe 7

Lorenzo Sanz yaciye agahigo ko gutwara Champions League ebyiri yikurikiranya ubwo yari Perezida wa Real Madrid. Ni ibintu byashimishije cyane abakunzi b'iyi kipe dore ko baherukaga iki gikombe kera mu 1966. Mu mwaka wa 1998 Lorenzo yafashije Real Madrid gutwara Champions League atsinze Juventus, nyuma y'imyaka ibiri arongera yisubiza iki gikombe atsinze Valencia i Paris.

Lorenzo Sanz ubwo Real Madrid yatwaraga igikombe cya Champions League mu 1999-2000 itsinze Valencia


Real Madrid ubwo yishimiraga Champions League yaheshejwe na Lorenzo mu 1998


Lorenzo Sanz yahesheje Real Madrid ibikombe 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND