Umunyarwanda ati "Umugani ugana akariho". Muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus, ntabwo umuhanzi w'ukuri ari uwatereye agati mu ryinyo ahubwo ni uwifatanya n'abakunzi be muri iki gihe bari mu kaga na cyane ari umwe mu mboni za rubanda. Ese yabikora gute, yabikora ryari?
Isi iri mu gahinda kavanze n'ubwoba buterwa n'intambara twakwita “Biological war” yatewe na Coronavirus iri kurwanwa na buri wese ku Isi.
Ku rundi ruhande birasa n'ibigiye kurangira aho amahanga ari gukora ibishoboka
byose ngo haboneke umuti ndetse benshi bamaze kwemeza ko batangiye gukoza imitwe
y’intoki ku rukingo rwo kurwanya iki cyorezo.
Abahanzi benshi ku Isi hari abagiye batanga ubukangurambaga ku bakunzi babo babamenyesha uko bakwirinda iki cyorezo. Ubu wasanga uhise wibaza uti 'ko abahanzi atari abaganga ibi babikora gute'? Ntabwo gutanga ubutumwa bisaba kuba uri umuganga.
Umuntu wese ufite abantu bamwumvira cyangwa
bamukurikira umunsi ku wundi ashobora gutambutsa ubutumwa bukagera kure dore ko
benshi mu bantu bari kuzahazwa n'iyi ndwara ari abadafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara cyangwa bakayamenya ntibayakurikize.
Ese umuhanzi yakabaye afasha abakunzi
be gute? Yanyura mu zihe nzira?
Nk'uko bisanzwe bizwi ibigo byinshi bikoresha abahanzi mu gutambutsa ubutumwa by'ibyo bikora, iyi nzira ni nayo umuhanzi yakabaye anyuramo akegera ibigo bifite mu nshingano gutambutsa ubutumwa bagakorana agatambutsa ubutumwa.
Ibi abikoze gutya yaba arokoye abakunzi be binyuze mu kubafasha kumenya byinshi binyuze mu nganzo ye.
Aha ashobora kubikora yifashishije imbuga nkoranyambaga mu gutambutsa ubutumwa
dore ko aba afite abantu benshi bamukurikira.
Igihari ni uko
hari bamwe mu bahanzi hirya no hino ku Isi bari gutambutasa ubu butumwa buhumuriza
abakunzi babo ndetse hari na benshi bakoze indirimbo zo kurwanya iki cyorezo
gusa hari n'abandi bagiye baterera agati mu ryinyo.
Umuhanzi
birashoboka ko gukora indirimbo byamugora ariko ashobora kujya
ku mbuga nkoranyambaga ze agatambutsa ubutumwa bukangurira abamukurikira umunsi
ku wundi akababwira bimwe mu byo bakwitwararika muri iki gihe benshi bafite ubwoba bw'icyorezo cya coronavirus.
Urugero hari nk'igikorwa cyo gukangurira abantu
gukaraba aho n'Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida
Paul Kagame mu minsi ishize ari mu batanze ubutumwa binyuze muri iki gikorwa. Hari n’abandi
benshi bakomeye bagiye bakangurira abantu gukaraba intoni mu kwirinda iki cyorezo.
Iki gikorwa n'abahanzi bakabaye bari mu bari kugishishikariza abantu dore ko bafite
imbaga nyamwinshi ibakurikira.
Ikindi
gishoboka ni uko umuhanzi ashobora gukorana n'inzego zibifite mu nshingano aho twavuga nka Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) akaba yafatanya nayo gutambutsa bumwe mu butunmwa mw’ihumure ku batura Rwanda mu kubigisha uko bakwirinda bakanakumira iki cyorezo.
Umuhanzi ntabwo ari ugaragara mu bihe by'ibyishimo gusa ahubwo umuhanzi wa nyawo ni uhanga ashingiye ku bihe biriho. Gusa ntwabo uririmba ari we wenyine urebwa n'izi ngamba ahubwo n'umukinnyi wa filime cyangwa ukora filime zisetsa cyangwa atera urwenya mu ruhame nawe yagira icyo afasha muri iki gihe turimo kwirinda ikwirakwizwa ry'iki cyorezo cya covid-19.
Twasoza iyi nkuru dushishikariza abantu bose kwirinda barinda n'abo babana nabo bose ndetse n’umuryango
mugari barimo binyuze mu gukurikiza inama zitangwa n'ababifite mu nshingano bityo buri umwe agatana
no gukwirakwiza ibihuha adafitiye gihamya.
Karaba intoki kenshi gashoboka, irinde gusuhuzanya muhana ibiganza, irinde kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi wihutire kujya kwa muganga igihe ufite ibimenyetso birimo guhinda umuriro mwinshi, gukorora ndetse no kubabara mu muhogo. Igihe ufite ikibazo wumva warembye cyane, hamagara ku buntu nimero 114 ababishinzwe baragufasha.
TANGA IGITECYEREZO