RFL
Kigali

Coronavirus : Mark Zuckerberg nyiri Facebook yatangaje ko hari ibihano bizafatirwa abakwirakwiza ibihuha

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/03/2020 0:24
0


Mu gihe muri iyi minsi benshi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ibihuha ku bijyanye na coronavirus, umukire Mark Zuckerberg yatangaje ko ikigo cye cya Facebook byoroshye kuba cyafata abantu basakaza ibihuha bityo ko hari ibihano biteganyijwe uwo bizagaragaraho.



Facebook.inc ni ikigo kigizwe n'imbuga zirimo; Facebook, Instagram na whatsApp. Ubwo Mark Zuckerberg yaganiraga n'ikinyamakuru New York times yatangaje ko biteguye guhangana n'umuntu uwo ari we wese ushobora kugira inyota yo gukwirakwiza igihuha kijyanye na Covid-19.

Ikigo cya Facebook na Google byatangaje ko byahagaritse ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa bifite aho bihuriye n'ibikoreshwa mu kwirinda Coronavirus nka Masks kuko harimo abantu bakwirakwizaga amakuru atari yo ndetse amwe muri yo akaba hari ayazaga anyuranije n'ayatanwe n’ibigo bibifite mu nshingano.

Ese ni iki umuntu ashobora gushyira ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi?

Usibye ibigo bibifite mu nshingano cyangwa undi wese ubifiteye uburenganzira, nta wundi muntu wemerewe kugira icyo atangaza uretse kuba yafata ubutumwa bwatanzwe n'ibigo bibifite uburenganzira nawe akabushyira ku rukuta rwe nkoranyambaga. Muri ibi bigo harimo ibyo mu gihugu imbere cyangwa ku rwego rw’Isi aha twavugamo nka WHO (World Health Organization) naho mu Rwanda tukaba twavuga Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

Src: Businessinsider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND