RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatanze Hotel ze zose ngo zihindurwe ibitaro bivura Coronavirus- AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2020 12:45
0


Umunyabigwi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo Aveiro do Santos, ukinira Juventus yo mu Butaliyani ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal, yongeye gukora igikorwa cy’ubumuntu cyatumye abatuye Isi bacika ururondogoro, bituma basubiramo izina bakunda kumwita, “ Umwami, Umwami, Umwami…”.



Mu minsi ibiri ishize abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Cristiano Ronaldo, yatanze ubutumwa buhamagarira abatuye Isi by'umwihariko abafite ubushobozi ko bakora igishoboka cyose kugira ngo barinde abaturage icyorezo cya Coronavirus kuko gikomeje gutesha benshi ubuzima.

Nyuma y’amasaha make atanze ubu butumwa, Cristiano yabimburiye abandi gukora igikorwa cyo gutabara ubuzima bw’abari mu kaga kubera Coronavirus aho yatanze ama Hotel ye yose ari mu gihugu cya Portual ngo ahindurwe ibitaro bizajya byita ku barwayi ba Coronavirus, kugira ngo bitabweho  mu buryo bwihuse kandi ku buntu.

Uretse gutanga ama Hotel ye, Ronaldo kandi azishyura abaganga ndetse n’abakozi bose bazita ku barwayi ba Coronavirus.

Leta ya Portugal yatangajwe n’igikorwa cy’ubumuntu n’ubwitange cyakozwe na Cristiano Ronaldo, ivuga ko bikwiye kubera ibindi byamamare urugero, bagatera ikirenge mu cye.

Cristiano Ronaldo kuri ubu ari ku ivuko i Madeira muri Portugal, nyuma y'uko abakinnyi ba Juventus bashyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda kwandura Coronavirus, ni  nyuma yuko myugariro w’iyi kipe Daniele Rugani agaragaweho iki cyorezo, byaje no gukurikirwa n’isubikwa rya shampiyona y’u Butaliyani kugira ngo iki gihugu kiri mu byazahajwe n’iki cyorezo kigabanye umuvuduko wikwirakwizwa ryacyo.

Mu Butaliyani kandi Lorenzo Insigne ukinira Napoli yatanze ibihumbi 100 by’amayero ku bitaro byo mu mujyi wa Naples kugira ngo bibashe kwita ku barwayi ba Coronavirus  bagaragara muri uyu mujyi.


Cristiano yatanze amahoteli ye ngo yite ku barwayi ba Coronavirus muri Portugal


Ronaldo yatanze Hotel ze zose ziri muri Portugal


Ronaldo ari iwabo muri Portugal







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND