RFL
Kigali

Umuryango wa Kamichi mu byishimo byo kwibaruka ubuheture

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2020 12:41
0


Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi n’umugore we bari mu byishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana wabo wa gatatu.



Kamichi na Ireen Maburuki ukomoka muri Zimbabwe bibarutse ubuheture mu rucyerera rwo kuri uyu wa 15 Werurwe 2020 ahagana saa kumi n’iminota mirongo itatu n’icyenda (4:39’).

Uyu mwana w’umukobwa bamwise Kaliza Atete Bagabo. Yavukiye mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee (University of Tennessee Hospital), mu mujyi wa Knoxville.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kamichi yavuze ko ari amashimwe ku Mana yabahaye undi mwana. Ati “Ni amashimwe ku Mana Rurema.”

Muri Nzeri 2018, nibwo Kamichi n’umufasha we bibarutse ubuheta bise Karla Karabo Bagabo naho imfura yabo yitwa Gisa Bagabo Walter.

Kamichi na Ireen Mubiruka batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahamije isezerano ryabo kuwa 08 Kamena 2018 mu muhango wabereye muri Leta ya Tennessee. 

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi.

Kamichi yari asanzwe ari umubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Ireen

Kamichi yari aherutse gutangaza ko yitegura kwibaruka ubuheture







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND