RFL
Kigali

"Ndi mu myiteguro y'ibitaramo byo mu turere twose tw'u Rwanda" Dr Scientific

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2020 7:29
0


Sibomana Jean Bosco uzwi mu muziki nka Dr Scientific yatangaje ko ari mu myiteguro y'ibitaramo azakorera mu gihugu hose mu rwego rwo kwegera abakunzi be. Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Tonight'.



Dr Scientific aganira na INYARWANDA, yavuze ko uyu mwaka wa 2020 ari uwo gukora cyane, akaba ari muri urwo rwego agiye gukora ibitaramo bizabera mu turere twose tw'u Rwanda. Ati "Ndi mu myiteguro y'ibitaramo byo mu turere twose tw'u Rwanda ndabageraho vuba dutarame turya, tunywa, tubyina dukeshe inkera ubuzima ni bugufi. Muragahorana ishya n'ihirwe ndabukanda cyane."


Dr Scientific agiye kuzenguruka igihugu ataramira abakunzi be

Ntiyavuze igihe ibi bitaramo azabitangirira, gusa yatangaje ko ari muri uyu mwaka kandi ko intego ye ari ukugera muri buri karere. Yashimiye abakunzi be badahwema kumuba hafi. Ati "Njyewe nk'umuhanzi Dr Scientific nshimira inshuti za muzika nyarwanda uburyo ki zikunda umuzika nyarwanda, uyu mwaka wa 2020 ni uwo gukora cyane duharanira ibyaduteza imbere nk'abenegihugu."

Yunzemo ati "Kandi nshimira inshuti zanjye zose uburyo zidahwema mu kumba hafi zinkorera share na subscribe kuri channel yanjye yitwa Dr.scientific official.  Avuga ku ndirimbo ye nshya, yavuze ko yayihimbiye abakundana. Ati "'Tonight' ni ndirimbo y'urukondo irimo ubutumwa bwigisha abantu gufata umwanya bakaruhura ubwonko bwarushye kuko babakoze cyane no gufata umwanya ugasohokana uwo ukunda ukamukorera surprise."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'TONIGHT' YA DR SCIENTIFIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND