Mu gihe kingana n'amezi 3 icyorezo cya coronavirus kiziye Isi, benshi mu bayituye bafite impungenge ndetse benshi cyabashyize ku nkeke ari naho bamwe mu bemeramana bahera bavuga ko Isi igeze mu gihe cya nyuma.
Ibi byorezo byibasira Isi byaba biterwa n’iki?
Hano wakwibaza niba 'hari uruhare ikiremwamuntu kibigiramo kugira ngo bugarizwe n'ibyorezo. Abahanga bavuga ko 'umuntu ari nka cya gisiga cy'urwara rurerure kimennye inda'. Igihari ni uko ibikorwa byinshi biba ku Isi bihitana benshi, biba bifite imvano, ubwa wa munyarwanda wo hambere wagize ati “Ntakabura imvano”
Icyorezo cya coronavirus cyatangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse kicyaduka, benshi babonaga nta mbaraga gifite, gusa nyuma cyaje gufata umurego ndetse hafi y'ibihugu byose by'iburayi n'ibyo ku mugabane wa Asia byatangiye kugira ubwoba.
Iby'iki cyorezo cyazengereje Isi byatangiye ahagana mu mpera z’umwaka wa 2019 ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga mu gihugu cy’u Bushinwa. Bamwe mu bakurikirana ndetse n’abasesengura bavuga ko indiri y'iyi virusi iri kumara benshi, ifite inkomoko mu Bushinwa mu gace ka Wuhan.
N'ubwo iyi ndwara kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 yemejwe nk'indwara y'icyorezo (Pandemic disease), hari izindi zigeze kubaho zazahaje isi ku rwego rwo hejuru. Ubwo twandikaga iyi nkuru abagera kuri 4,990 bari bamaze guhitanywa na coronavirus mu gihe abagera kuri 135,116 bamaze kwandura
Ni gihe ki bavuga ko indwara yabaye pandemic cyangwa epidemic?
Ubundi indwara bayita pandemic mu gihe ari indwara ishobora kwandura no kwica vuba kandi idafite urukingo kandi byongeyeho ikaba iri kwataka abantu benshi hafi mu bice byose by’Isi. Naho indwara bayita epidemic mu gihe ari indwara yibasiye agace runaka atari Isi yose. Kubera ubukana bwa Coronovirus kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 Umuryango w'Abibumbye binyuze mu ishami ryawo rishizwe ubuzima (OMS) hemejwe ko coronavirus ari icyorezo kiri pandemic.
1. Cholera
Iki cyorezo kikiza cyahitanye abagera kuri Miliyoni, aho cyibasiye abantu bavaga mu gihugu cy’u Buhinde, iza kwambuka igera mu Burusiya iza no gushegesha ibihugu bimwe bya Afrika. Gusa umubare w'abo yagiye ihitana waragabanutse, ubu iyi ndwara yabaye amateka. Igihe yadukiye ni mu 1910-1911.
2. Ibicurane (Influenza)
Iyi ndwara yagiye iza mu bihe bitandukanye gusa reka turebe mu myaka twakwita iya hafi cyane. Indwara ya Influenza ikunze kwibasira abantu benshi gusa iya vuba ni mu 1968. Yahitanye abagera kuri Miliyoni 1 mu bice bitandukanye by’Isi.
Ø ASIAN FLU (1956-1958): Yibasiye umugabane wa Asia. Yahitanye abagera kuri Miliyoni 2.
Ø FLU PANDEMIC (1918): Yafashe mu bice bitandukanye by’Isi. Yahitanye abagera kuri Miliyoni 20 -50
3. Urupfu rwirabura (Black death)
Iyi ni indwara yigeze kuzonga abanyaburayi ku buryo yishe kimwe cya gatatu cy'abari batuye uyu mugabane nyuma ni ko kuza guhabwa iri zina. Umubare w’abantu yahitanye bari hagati ya Miliyoni 75 – 200. Igihe yamaze ni hagati ya 1346-1353
4. Icyorezo cya Smallpox
Umubare w’abantu yahitanye ni Miliyoni 300-500. Igihe iyi ndwara yahitanyemo abantu ni kirekire, gusa yabayeho kera cyane na mbere y’ivuka rya Yezu Krisitu yari iriho.
5. Icyorezo cy’agakoko gatera Sida
Umubare w’abantu yahitanye baragera kuri miliyoni 36. Kuva mu 2005 kugeza mu 2012 ni bwo iyi ndwara yahitanye abantu benshi.
Birashoboka ko hari ibyorezo wari usanzwe uzi ko byazahaje Isi ku rwego rwo hejuru nka Malaria, Ebola ndetse n'ibindi. Ibi nabyo birahari kandi byagiye bitwara abantu benshi, gusa ntabwo byabaga ari mpuzamahanga cyane kuko buriya kugira ngo indwara ifatwe nk’icyorezo mpuzamahanga bisaba ibintu byinshi ndetse bikemezwa n’ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ko iyo ndwara yabaye icyorezo (Pandemic disease).
TANGA IGITECYEREZO