RFL
Kigali

Nick Dimpoz yasobanuye impamvu yakoze indirimbo itaka umugeni ikamutinyura -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2020 11:08
0


Umuhanzi Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Umwiza’ yahimbiye abakundana by’umwihariko itaka umugeni ikanamutinyura mu gihe cyo kumusaba no kumukwa.



Nick Dimpoz usanzwe ari umukinnyi wa filime yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko nta ndirimbo nyinshi zivuga ku muco wo gusohora abageni. Yavuze ko mu bukwe habamo ibice byinshi azagenda aririmbaho.

Imihango y’ubukwe yo hambere yabanzirizwaga n’irambagiza, bagatura inzoga zo gusaba irembo, ikindi gihe bagatura inzoga zo gusaba. Mu isabwa ibyo birori byarabaga ariko umukobwa yagumaga mu kirambi, ntiyasohokaga; bagafata igihe cyo gutebutsa, n'uko bakazabahekera umugeni agataha iw’umusore.

Umukobwa ntiyasohokaga ngo bamubone; yaguma iyo na ba nyirasenge. Kuri ubu byarahindutse kuko umukobwa arasohoka akabona ibirori bye byose, akagira umwanya wo kunezererwa ibihe bye byiza.

Nick Dimpoz avuga ko ‘ibyakera byari byiza mu gihe cyabyo ariko n’ubu ni byiza’. Ati “Bivuze ko umuco ukura kandi hari byiza biwuzamo n’ibitari byiza biwuzamo

“Umusore n’umukobwa barakundana, bakabivugana, bakabwira ababyeyi, bagasaba irembo, nyuma bakaza gusaba. Ubu barasaba, bagakosha n’uko umusore basabiye agahabwa ibyicaro, ubu umugeni arasohoka, akaramukanya, agataramirwa mbese akitabira ibirori bye.”

Yavuze ko nta mugabo wasohoraga umugeni ahubwo ko yasohorwaga na ba nyirasenge baririmba ibihozo. We avuga ko iyi ndirimbo yakoze atari ibihozo ahubwo atinyura umugeni ‘kugeza igihe agereye kuri rwema we’.

Nick Dimpoz azwi cyane mu filime y’Uruhererekane ya ‘City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Urugendo rwe rwo gukina filime anarufatanya no kubyina mu Itorero Intayoberana no gukora indirimbo zitandukanye.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Ngera’ azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Washa Moto’, ‘Uzaba umbwira’, ‘Vitamin’ na ‘Ndagukumbuye’ n'izindi.

Umuhanzi Nick Dimpoz yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Umwiza'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMWIZA' YA NICK DIMPOZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND