RFL
Kigali

Inzego 10 z’ubutasi zikomeye cyane ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:18/03/2020 11:00
0


Ubutasi ni umurongo wa mbere w’ubwirinzi haba imbere cyangwa hanze y’igihugu. Nta gihugu wabona kitagira urwego rw'ubutasi. U Buhinde ni bwo bwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira ubutasi bukomeye, ari bwo 'Research and analysis wing (RAW)' mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Ibiro bikuru by’ubutasi by’igihugu cy’u Buhinde'.



Umutekano w’igihugu ntushingira gusa ku ngabo kuko ushingira no ku butasi. Ubutasi bushinzwe gushaka no gusesengura amakuru yose mu buryo bwose kugira ngo bagere ku cyo bashaka kandi banatahure ibyabangamira umutekano n’izindi nyungu z’igihugu ku isi yose.

Dore urutonde rw'inzego icumi z'ubutasi zikomeye kurusha izindi ku isi

1.Research and analysis wing (RAW) “Ibiro bikuru by’ubutasi by’igihugu cy’u Buhinde”

Ibi ni ibiro bikuru by’Ubutasi by’ igihugu cy’u Buhinde bikaba bifite icyicaro i New Delhi bikaba byarashinzwe mu 1968. Abantu batandukanye bashobora gukeka ko uru atari urwego rwa Leta bitewe n’izina rufite ariko siko bimeze. Ibi Biro byashinzwe bifite intego yo kugenzura ibikorwa by’ibihugu bituranye n’u Buhinde. Iki kigo cyashinzwe nyuma y’intambara yashyamiranyije Abahinde n’Abashinwa mu 1962 n’intambara yahuje Ubuhinde na Pakistan mu 1965.

2.Mossad “Ibiro by’ubutasi bw’igihugu cya Isiraheli”

Ibiro by’ubutasi bya Isiraheli byashinzwe mu 1949 nyuma y’ishingwa rya Isiraheli, bikaba bifite icyicaro gikuru mu murwa mukuru Tel-Aviv. Isiraheli ni igihugu kimwe mu 10 mu bifite ibitwaro kirimbuzi zikomeye ku isi. Mossad ni ishami mu mashami atatu ashinzwe ubutasi muri Israheli, aho andi abiri ari Shin bet na Aman ashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’ubutasi bwa gisirikari.

Mossad ikora ubutasi hanze ya Israheli ku bashaka kubangamira Israheli n’inyungu zayo. Iki kigo cyamenyekanye kubera operasiyo zitandukanye nk'iyitwa Operation wrath of God, ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka kuvuga ngo Operasiyo y’umujinya w’Imana yakozwe mu kwihorera ku byihebe byo muri Palestine byari byishe abakinnyi 11 ba Israheli mu mikino ya Olempiki yari yabereye mu Budage mu 1972.

3.Central intelligence agency (CIA) “Ibiro bikuru by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika”

Ibiro bikuru bishinzwe ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byashinzwe mu 1947. CIA ikaba impamvu imwe mu bitumye Amerika iba iyo tubona uyu munsi. CIA izwi cyane kubera ko ikunda kugaragazwa mu mafilime menshi akinirwa muri Hollywood. Ibi biro bikaba bishinzwe kuneka no gukumira ibitero bigabwa kuri Amerika binyuze kuri murandasi kandi ikaba inashinzwe kurwanya iterabwoba n’ibitwaro bya kirimbuzi.

4.Military intelligence section 6 (MI6) “Ibiro bikuru by’ubutasi bw’igihugu cy’u Bwongereza”

Ibiro bikuru by’u Bwongereza bishinzwe ubutasi bifite icyicaro gikuru i Londre bikaba byarashinzwe mu 1909. MI6 ni bimwe mu biro bikuru by’ubutasi bikuze cyane ku isi. Uru rwego rw’ubutasi rushinzwe gukusanya no gusobanura amakuru yerekeranye n’iterabwoba, ibitwaro kirimbuzi, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi bikorwa byose byabangamira inyungu z’Ubwongereza ku isi yose.

5.Australian secret intelligence services (ASIS) “Urwego rukuru rw’ubutasi rw’igihugu cya Australia”

Urwego rukuru rw’ubutasi rw’igihugu cya Australia rwashinzwe mu 1952 rukaba rufite icyicaro gikuru mu mujyi wa Canberra muri Australia. Uru rwego rushinzwe gutata hanze y’igihugu no gushaka maneko zitata Australia. Uru rwego rukaba rwaramaze imyaka makumyabiri rushinzwe nta wundi muntu ubizi uretse abayobozi bo hejuru muri Australia.

6.Directorate general for external security (DGES) “Urwego rukuru rw’ubutasi rw’igihugu cy’u Bufaransa”

Urwego rukuru rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwashinzwe mu 1982 ku busabe bwa Minisitiri w’umutekano icyo gihe. Uru rwego rukorana bya hafi n’urundi rwego rwitwa Central directorate of interior intelligence (DCRI) rushinzwe gutata amakuru y’imbere mu gihugu gusa. DGSE ikaba ikora ibikorwa byinshi bitandukanye nk'aho yagize uruhare mu ntambara ya KOSOVO yashyamiranyaga Repubulika ya Yugoslaviya n’ingabo ziharanira ubwingenge za Kosovo.

7.The bundesnachrichtendienst (BND) “Urwego rw’ubutasi rw’igihugu cy’u Budage”


Urwego rw’ubutasi rw’u Budage rwashinzwe mu 1956 rukaba rushinzwe gukusanya no kugenzura amakuru yerekeye u Budage aturutse hanze y’igihugu yabangamira inyungu zabwo hanze y’igihugu. Uru rwego rwashinzwe nyuma y’uko u Budage bumaze gutsindwa intambara ya kabiri y’isi.

8.Ministry of state security (MSS) “Urwego rw’ubutasi rw’igihugu cy’u Bushinwa”


Urwego rw’ubutasi rw’igihugu cy’u Bushinwa rwashinzwe mu 1983 rukaba rufite icyicaro gikuru mu murwa mukuru Beijing. Rufite intego yo kurinda ubusugire bw’igihugu binyuze mu gushakisha ba maneko b'ibindi bihugu baba mu Bushinwa. Uru rwego rwagiye rushinjwa kuneka ibindi bihugu binyuze mu kigo cy’ u Bushinwa gikora ibijyanye n’itumanaho cyitwa HUAWEI. Uru rwego rufite ba maneko barenga 100,000 bakorera mu Bushinwa ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi.

9.Federal security service of Russian federation (FSB) “Urwego rukuru rw’ubutasi rw’igihugu cy’u Burusiya”

Urwego rukuru rw’ubutasi rw’u Burusiya rwashinzwe mu 1995 nyuma y'uko icyahoze ari ubumwe bw’abasoviete butandukanye. Uru rwego rufite intego yo gucunga umutekano w’abaturage b'imbere mu gihugu, guhangana na ba maneko b'ibindi bihugu baneka u Burusiya, kurwanya iterabwoba n’ibindi. Mu mwaka wa 2011 uru rwego rwaburijemo ibitero 94 by’iterabwoba harimo n'icyari kugabwa mu murwa mukuru Moscow ku munsi wa bonane.

10.Canadian security intelligence service (CSIS) “Urwego rw’ubutasi rw’igihugu cya Canada”

Urwego rw’ubutasi rwa Canada rwashinzwe mu 1984 rukaba rufite icyicaro gikuru mu murwa mukuru Ottawa. Canada ni kimwe mu bihugu bitekanye ku isi ikaba ibikesha uru rwego CSIS. Uru rwego rukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde umutekano wa Canada bityo ukomeze kuba ntamakemwa. Ikindi ni uko uru rwego ari rwo ruhagarariye Canada mu kitwa Five eyes, Ihuriro ry ubutasi rihuza ibihugu bitanu ari byo USA, Canada, u Bwongereza, Australia na New Zealand.

Src:www.scoopwhoop.com,improb.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND