RFL
Kigali

Amerika: Harvard ku rutonde rwa za Kaminuza na Koleji 55 zahagaritse kwiga kubera coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/03/2020 7:21
0


Nyuma y'uko muri Amerika abantu bagera kuri 37 bamaze gupfa kubera coronavirus naho abantu 1200 banduye iki cyorezo, zimwe muri Kaminuza na ma Koleji byahisemo guhagarika amasomo anyuze mu kuza kw'ishuli aho bagiye kujya bigira kuri murandasi (online learning).



Kuwa 10 Werurwe 2020 ni bwo Kaminuza y’igihanganye ku isi Harvard yatangaje ko ubu ifunze mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Abanyeshuli bayo bagiye kujya bakurikira amasomo bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda iki cyago cya coronavirus cyazengereje Isi. Zimwe muri kaminuza zafunze amashuli zo muri Amerika harimo iziherereye muri California, Washington, East Coast, South, Midwest na West.

Nk'uko tubikesha urubuga rwa Forbes.com batubwira ko bamwe mu bayobozi ba zimwe muri za kaminuza zafunze basabwe gufasha abanyeshuli batari abenegihugu bakaba babarekera mu mazu y’ishuli bari bacumbitsemo. Sarah Parca umwe mu barimu bo muri kaminuza ya Birmingham abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yazabye abayobozi b'amashuli kwihanganira abanyeshuli batari abanyamerika bakaba babahaye aho kuba. 

Ku rundi ruhande hari kaminuza kwemera iki gitecyerezo byabaye ikibazo urugero nka kaminuza ya Harvard ejo kuwa kabiri yasabye abanyeshuli kuva mu mazu bacumbitsemo nyuma yo gufata umwanzuro wo kuba basubitse amasomo.

Menya zimwe muri Kaminuza zafunze imiryango n'aho zigiye ziherereye


1. California: Stanford University, UC Berkeley, UC San Diego, UC Santa Cruz, University of Southern California, University of San Francisco, San Jose State University, Santa Clara University na Palo Alto University

2. Washington: University of Washington, Seattle University, Seattle Pacific University, Northeastern University Seattle Campus, Bellevue College, Bellingham Technical College, Cascadia College, Everett Community College, Lake Washington Institute of Technology, Pacific Lutheran, University of Puget Sound na Washington State University Everett.

3. East Coast:New York University, Fordham University, Hofstra University, the Massachusetts Institute of Technology, Amherst College, Syracuse University, American University, Rutgers University, Skidmore College, St. John’s University, The New School, Touro College, Yeshiva University, Monmouth University, Rowan University, Stevens Institute of Technology, Sacred Heart University na the University of New Haven.

4. South: Rice University, Duke University, University of Florida, Vanderbilt University, Johns Hopkins University, University of Maryland in Baltimore County, Loyola University of Maryland, Stevenson University na Towson University.

5. Midwest and West:Ohio State University, Grinnell College na Midland University of Nebraska.

Ntabwo ari kaminuza cyangwa amashuli yo muri Amerika afashe iki cyemezo gusa kuko nko mu Butaliyani amashuri hafi yayose yarafunze ndetse muri rusange amakaminuza n'amashuli yo mu Burayi yarafunze mu rwego rwo kurengera ubuzima.

Src: forbes.com, worldometers.info, businessinsider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND