Umuganga wo mu Bushinwa aherutse kwemeza neza ko amaraso y’abanyafrika adapfa guhangarwa na coronavirus ashingiye ku bisubizo yari abonye nyuma yo kuvura umunyeshuri w’umunya Cameroon ubwo yamusangagamo iyi ndwara nyuma yamupima agasanga ntayo agifite.
Senou ni umunyeshuri ukomoka muri Cameroon ariko wiga mu
Bushinwa, mu minsi yashize bamusanzemo Coronavirus nyuma baza gusanga ntayo
agifite, ibintu byatangaje benshi.
By’umwihariko umuganga wakurikiraniraga hafi uyu
munyeshuri yaratunguwe cyane, yibaza ukuntu asanze uyu mwana nta Coronavirus
agifite n’abantu benshi uyu muganga yavuye ariko bakanga bagapfa abandi bakaba
batarakira.
Uyu muganga yatangaje ko impamvu uyu munyeshuri yakize
ari ukubera ibigize amaraso ye ndetse ko impamvu nyamukuru ari uko ari
umwirabura kubera ko ubwirinzi bw’abirabura bwikubye 3 ubw’abafite uruhu rwera.
Aha twahita
twibaza niba koko ibyo uyu muganga yatangaje ari ukuri ijana ku ijana cyangwa
se niba ibyo avuga ntaho bihuriye n’ukuri ariko kuba umuntu umwe ari umwirabura
undi ari umuzungu ntibikuyeho ko bose ari abantu, indwara zose zabafata.
Gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku
buzima rimaze kubona iyi nkuru ryatangaje ko aya makuru ari ibinyoma.
Src: Reuters
TANGA IGITECYEREZO