Nkuko
bigaragara mu nkuru ya Funclub, Umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama yabaye kuwa
kane w’icyumweru twashoje mu rwego rwo gukumira no guhashya icyorezo cya
Coronavirus ukaba usaba amashyirahamwe yose guhagatrika ibikorwa byose bya
siporo bateganyaga kwitabira hanze y’u Rwanda cyane cyane mu bihugu byanarangije
kugaragaramo iyi ndwara.
Minisports
ikaba yasabye aya mashyirahamwe guhita yandikira abo bireba ku rwego rwa
afurika cyangwa ku si mu kwirinda ko yazafatirwa ibihano.
Ibi
bikaba bivuze ko u Rwanda rutakerejehe muri Cap Vert mu mukino w’amajonjora yo
gushaka itike yo kujya muri CAN 2021 ndetse no mu gikombe cya Afurika
cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2020 izabera muri Cameroon mu kwezi
gutaha.
Ntiharatangazwa
niba koko iri rushanwa rizakinwa ku msatariki yari ateganyijwe kubera ko
Cameroon izakira yamaze kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus.
Amavubi ntakitabiriye irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata

Amavubi kandi ntakigiye muri Cap Verd gukina umukino wo gushaka itike ya CAN 2021