RFL
Kigali

Ahantu 10 hashobeye abahanga b’Isi kubera ibihabera ndetse n'ukuntu hatwara ubuzima bw'abantu benshi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:11/03/2020 8:32
2


Hano Ku isi hari ahantu byagaragaye ko hashobeye abahanga n’abashakashatsi batandukanye! Yewe nawe ubwawe hari ahantu ubona cyangwa wumva, ukumva hateye ubwoba n’amatsiko ukabona ibyaho ntibisanzwe.



Mu bice bitandukanye by’Isi hagenda havumburwa bimwe mu bintu bidasanzwe ndetse rimwe na rimwe bikagaragara nk’amayobera.Tugiye kubagezaho urutonde rw’ahantu icumi hashobeye abahanga n’abashakashatsi b’Isi kubera ibihabera bidasanzwe.

1.Mines of Paris

Aka gace gaherereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris kazwiho gukurura ba mukerarugendo benshi kubera ibyumba byinshi kandi byiza bihari. Aha hantu hafatwa nk’ubuvumo, buri wese ntiyemerewe kuhagera kubera amagufwa y’abantu ahari bigatuma hagaragara nk'ahateye ubwoba kuko hari n'abavugako ari ikuzimu.

2.Door To Hell

Aka ni agace gaherereye mu gihugu cya Turkmenistan kashobeye abantu cyane. Mu 1972 ubwo abashakashatsi bacukuraga bashaka kugera kuri Gas, kugeza na n'ubu hahoramo umuriro utazima kandi waka cyane. Ibi byatumye Perezida wa Turkmenistan asaba ko hafungwa ariko byarananiranye.

3.Chateau Miranda

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, mu gace kitwa The Noisy Castle ko mu gihugu cy’u Bubiligi hari hatuye abashakashatsi. Guhera mu 1980 ubwo abashakashatsi bimukaga muri aka gace kugeza na n'ubu iyo bigeze mu ijoro humvikana amajwi adasobanutse menshi kandi ateye ubwoba.

4. Death Valley National Park: Igishanga cy’urupfu

Ntibisanzwe ibibera muri aka gace gaherereye mu mujyi wa California wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gace katwaye ubuzima bw’abantu benshi. Iyo ugeze muri aka gace utangazwa no kubona amabuye agenda ntawuyasunitse. Mu mwaka wa 1915 ni bwo itsinda ry’abahanga ryagerageje gushaka igituma amabuye yo muri aka gace agenda, gusa barashobewe.

5. Lake Natron

Iki ni ikiyaga giherereye mu gihugu cya Tanzaniya, kigizwe n’imyunyu ngugu y’uburozi buhanitse, ibi bigatuma itemerera ikiremwa cyose kuba cyawukandagiramo. Iki kiyaga nacyo kikaba kimaze gutwara umubare w’abantu benshi.

6. Cano Cristales

Ni amayobera ibibera muri uyu mugezi uherereye muri Amerika y'Epfo mu gihugu cya Columbia. Iyo bigeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwezi kwa 9 kugeza mu kwezi kwa 11 ibara ry’aya mazi ririhinduranya rikaba umutuku, ubururu, icyatsi, umuhondo ndetse n’iroza (Pink). Uyu mugezi ukaba uherutse gushyirwa ku rutonde rw’imigezi ibereye ijisho “The most Beautiful River in the world’’.

7.Old Faithful, Yellow stone National Park

Muri iyi pariki y’ubukerarugendo iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibintu bita “Geysers” bituma amazi y’aha hantu ashyuha cyane bigatuma asimbuka cyane mu kirere metero ziri hagati ya 35 na 50 buri minota 55 bikamara hagati y’iminota 2 n'iminota 5. Ibi bikaba bikurura ba mukerarugendo ku buryo buri mwaka hasurwa n’abantu bagera kuri miliyoni zisaga 3.5 baturutse imihanda yose y’isi.

8.Skeleton Lake

Iki ni ikiyaga giherereye mu gihugu cy’u Buhinde kikaba cyarasanzwemo amagufwa y’abantu arenga 200 (200 skeletons) bivugwa ko ari abasirikare b’u Buyapani bahapfiriye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, aya magufwa ngo rimwe na rimwe ajya azamuka akareremba hejuru y’amazi.

9.Kapustin Yar

Aka gace gahererye mu gihugu cy’u Burusiya gakunzwe kugereranywa na Area 51 yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aka gace gafite uburinzi bukomeye cyane bivugwa ko ari ho ingabo z’aba Soviet zitorezaga nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi.

10.Aokighara

Aka ni agace kanditse amateka ku isi ubu ni ko ka kabiri kamaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi kuko gatwara abarenga 500 buri mwaka. Aka gace karangwa n’imyuka mibi ndetse n’abazimu kagizwe n’ishyamba rya hegitali 3500 rihererereye ku gasongero k’umusozi witwa ‘fuji’.

Src: treebo.com, 24wallst.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joel3 years ago
    Mubamwakoze kutuntu muba mwaduteguriye
  • Keneth1 month ago
    Mutubwire ahantu ingoma karinga iri





Inyarwanda BACKGROUND