Nyuma y'amateraniro yo ku Cyumweru tariki 08/03/2020 Abakristo b'Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) barimo na ArchBishop wabo Musenyeri Dr Laurent Mbanda, Umuyobozi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, bagaragaye mu mashusho basuhuzanya mu ndamukanyo idasanzwe i Rwanda aho bakoresheje inkokora n'ukuboko mu gihe ubusanzwe abakristo bose muri rusange bahoberana byimbitse cyangwa bagahana ibiganza.
Amashusho yagiye hanze kuri uyu wa Mbere y'abakristo b'Abangilikani, abagaragaza basohoka mu rusengero bamaze gukaraba mu ntoki hanyuma mu gusuhuzanya akaba ari ho bakoreye agashya ko guhana inkokora mu cyimbo cyo guhoberana. Ntibyadukundiye kuvugana na ArchBishop Laurent Mbanda, gusa amakuru INYARWANDA ifite avuga ko Angilikani yakoze ibi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Abakristo bagaragaye muri iyi ndamukanyo nshya yadutse i Kigali, ni Abangilikani ba Kibagabaga (EAR Kibagabaga).
KANDA HANO UREBE INDAMUKANYO ABANGILIKANI BADUKANYE
Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
KANDA HANO UREBE INDAMUKANYE Y'ABAKRISTO B'ABANGILIKANI MU KWIRINDA CORONAVIRUS
Iyi ndamukanyo nshya yadutse nyuma y'aho Guverinoma y'u Rwanda isabye abanyarwanda bose kwirinda guhoberana mu rwego kwirinda no gukumira Coronavirus. Mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ryavugaga ko "Mu rwego rwo kwirinda, Abanyarwanda basabwa kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo no kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi.
Basabwe kandi gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (hand sanitizer), kwirinda kwegera abandi igihe warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi, no kwitabaza inzego z’ubuvuzi zikwegereye igihe ufite kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo, ari byo: ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo."
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente arasaba abanyarwanda kwirinda guhoberana
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni yo yabimburiye andi madini n'amatorero gushyira hanze itangazo ry'ingamba nshya yafashe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni itangazo ryashyizwe hanze kuwa 07/03/2020 riterwaho umukono na Musenyeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, Umuyobozi wa Kibungo akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Kiliziya Gatolika yasabye abayoboke bayo guhana amahoro ya Kristo ku mutima aho guhana ibiganza.
Iri tangazo riragira riti "Mu rwego rwo gukumira no kwirinda kwandura indwara iterwa na koronavirusi, turasabwa gukurikiza amabwiriza yatanzwe n'inzego za Leta zishinzwe ubuzima mu Rwanda. Turasaba ko mu materaniro yacu yo gusenga hakurikizwa aya mabwiriza atureba by'umwihariko; Guhana amahoro ya Kristo ku mutima gusa nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana.
Mu gihe cyo guhazwa ni ugutega ibiganza nta guhazwa ku rurimi. Mu kwinjira mu Kiliziya ntibyemewe gukora aho amazi y'umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo kizaba gikemutse. Dukomeze dutakambire Imana ngo iturinde icyo cyago. Turakomeza gukurikirana uko bimeze ku buryo nibiba ngombwa tuzabagezaho andi mabwiriza. Imana ibarinde kandi ibahe umugisha."
Corona Virus imaze kugera mu bihugu binyuranye ku Isi, gusa aho yiganje cyane ndetse imaze kwica umubare munini ni mu Bushinwa ari naho yakomotse. Muri Afrika naho yamaze kuhagera ndetse umuntu wa mbere yamaze gupfa yishwe n'iki cyorezo, uwo akaba ari Umukerarugendo ukomoka mu Budage wari uri kuvurwa coronavirus mu Misiri. Imibare y’abanduye muri Afurika yariyongereye cyane, Misiri: 48, Algeria: 17, Sénégal: 4, Afurika y'Epfo: 3, Maroc: 2, Cameroun: 2, Tunisia: 1, Togo: 1, Nigeria: 1.
Musenyeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali
KANDA HANO UREBE INDAMUKANYO ABANGILIKANI BO MU RWANDA BADUKANYE MU KWIRINDA CORONAVIRUS