RFL
Kigali

Padiri Uwimana aricinya icyara kuba yarebye imbonankubone umukino wa Bayern 2:0 Augsburg-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2020 10:00
0


Umuraperi mu muziki usingiza Imana akaba n'umupadiri, Uwimana Jean Francois yagaragaye mu bafana ibihumbi n'ibihumbi barebye umukino wahuje Bayern Munich na Augsburg kuri iki Cyumweru tariki 08/03/2020 kuva saa Kumi z'umugoroba. Ni umukino wabereye mu Budage muri stade ya Allianz Arena yakira abarenga ibihumbi 75.



Uyu mukino wahuzaga Bayern Munich na Augsburg warangiye Bayern itsinze Augsburg ibitego 2:0 byatsinzwe na Thomas Müller (53') na Leon Goretzka (90+1'). Padiri Uwimana warebye uyu mukino, ni umufana ukomeye wa Bayern Munich na cyane ko amafoto atugeraho agaragaza ko Padiri atahishe uruhande abogamiyeho aho yagaragaye mu bafana bicaye imbere ba Bayern.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka; Gusenga, Nyirigira, Uhoraho, Araturinda, Twigendere, Kana k'iwacu n'izindi, yadutangarije ko ari umufana w'akadasohoka wa Bayern Munich. Yavuze ko kuba iyi kipe afana yatsinze umukino yirebeye imbonankubone ari ibintu byamushimishije cyane. Ati "Famille mbamo bose bafana Bayern ubwo nyine urabyumva byari hooooo goallll."


Padiri Uwimana mu bafana b'akadasohoka ba Bayern Munich

Twamubajije impamvu yari amaze iminsi atagaragara adusubiza ko Ikidage utacyiga ngo ugire n'ikindi wongeraho. Tumubajije igihe azagarukira mu Rwanda yasetse cyane, aca amarenga ko atazagaruka vuba. Yavuze ko ahubwo igikurikiyeho ari ugushakisha aho yabona studio nziza.

Yagize ati : "Hhhh Ikidage nsigaye nkivuga maze kumenyera, kugarukaaa huuu sindamenya umunsi neza wo kugaruka burundu ariko muri vacance 'das kann gehen', cyakora ahubwo ubwo ndi kuvugana n'aba badage igikurikiyeho ni ukubabaza aho studio nziza iri!" Aha yacaga amarenga ko kugaruka i Kigali bitari mu byo ateganya vuba.


Padiri Uwimana ngo ahugiye cyane mu kwiga Ikidage

Padiri Jean François yabarizwaga muri Diyoseze ya Nyundo, amaze imyaka 7 ari umusaseridoti ndetse ubu hashize igera kuri 4 yinjiye mu njyana ya Hip Hop. Yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Burayi tariki ya 11 Nyakanga 2019 muri gahunda z'ibitaramo by’iserukiramuco yari yatumiwemo nk’umuhanzi userukiye u Rwanda ndetse no gusubukura amasomo ya Kaminuza. Iri serukiramuco ryabaye tariki ya 15 kugeza 30 Nyakanga 2019.

Padiri Uwimana kuri Stade 'Allianz Arena' ubwo yari agiye gufana Bayern Munich


Leon Goretzka yatsinze igitego cya kabiri cya Bayern

REBA HANO 'KANA K'IWACU' YA PADIRI UWIMANA


REBA HANO 'NYIRIGIRA' YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND