RFL
Kigali

Igor Mabano yaririmbye ku musore w’umurasita ufite impungenge z’uko azakirwa mu muryango w’uwo yakunze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2020 9:18
0


Umuhanzi Igor Mabano uri mu bagezweho yasohoye indirimbo nshya yise ‘Easy’ aho yaririmbye ku musore w’umurasita ufite impungenge z’uko azakirwa mu muryango w’umukobwa yakunze asezeranya gutetesha.



Uyu muhanzi yaririmbye yishyize mu mwanya w’umusore w’umurasita werura akabwira umukobwa ko yamukunze kandi ko abivuze bivuye ku mutima. 

Abwira uyu mukobwa ko amukunda ‘byasaze’ kandi ko inshuro nyinshi anyura iwabo atoroherwa no gukomanga n’ubwo mu buzima busanzwe nk’umurasita atajya agira ubwoba.

Avuga ko n'ubwo yamubwiye ko amukunda yibaza niba ab’iwabo bazamera umuhungu wo ku muhanda banatekereza ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge. 

Ati “Batekereza ko ncuruza urumogi wohara ni iki mwana wa mama. Babwire batuze ni ‘easy’. Ndi umuhungu udasanzwe ariko w’umutima mwiza.”

Uyu musore asezeranya uyu mukobwa ko azakomeza kumukunda kandi ko azaharanira kugirana ibiganiro n’umuryango we biganisha ku kwizerwa. 

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Karake Clement. Ni mu gihe ‘video lyrics’ yakozwe na Meddy Saleh.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi yitegura kumurika Album yise ‘Urakunzwe’ mu gitaramo kizaba kuwa 21 Werurwe 2020 muri Kigali Serana Hotel. 

Yatumiye Nel Ngabo bahuriye muri Kina Music muri iki gitaramo nk’umuhanzi rukumbi uzamufasha gususurutsa abazitabira.

Igor Mabano yasohoye indirimbo nshya yise 'Easy' mu gihe yitegura kumurika Album

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'EASY' YA IGOR MABANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND