RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa rya Filime 'Petit Pays' ya Gaël Faye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2020 1:11
0


Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bantu bitabiriye imurikwa rya filime Petit Pays (Igihugu Gito) y'umuraperi w'umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Gaël Faye. Ni Filime Petit Pays ishingiye ku gitabo yanditse, ikaba izasohoka ku mugaragaro kuwa 18/03/2020.



Imurikwa ry'iyi filime Petit  Pays ryitabiriwe n’abantu ingeri zitandukanye, ryabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 07 Werurwe 2020 muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali.

Gael Faye yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa Kane nyuma y’uko iyi filime yerekanwe mu Mujyi wa Lille kuwa 25 Gashyantare; kuwa 26 yerekanwa i Toulouse, kuwa 27 yerekanwe i Arles, kuwa 28 yerekaniwe Avignon, kuwa 02 Werurwe i Nice, kuwa 03 i Toulon naho kuwa 04 Werurwe yerekanwe i Aix-En Provence.

Nyuma yo kuva i Kigali iyi filime izerekanwa i Reims kuwa 13 Werurwe ahitwa Opéraims naho kuwa 17 Werurwe yerekanirwe mu Mujyi wa Paris. Gael Faye ati "Nzabamenyesha vuba aho bizabera n'amasaha."

Indirimbo ye yise “Petit Pays” yasohoye kuwa 12 Werurwe 2012 iri kuri shene ye ya Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni enye. Imaze gutangwaho ibitekerezo 888, abakanze akamenyetso kagaragaza ko bayikunze ni bihumbi 31.

Uyu muraperi aheruka i Kigali kuwa 19 Gashyantare 2019 ubwo yamurikaga igitabo cye yise “Petit Pays” cyahinduwe mu kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.

Filime “Petit Pays” irimo nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Muri icyo gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 1990 kugera na nyuma yaho.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019, iyi filime ifite iminota 111 yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu iyobowe n’Umufaransa Eric Barbier.

Iyi filime yakinwemo n’abana abavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri Gaël Faye. Izagaragaramo kandi Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa muri sinema nyarwanda akaba yaritabye Imana muri Nzeri 2019.

Rwasa muri iyi filime agaragara nk’umusirikare w’ingabo zo mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igitabo Petit Pays cyaciye uduhigo dutandukanye nko mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.

‘Petit Pays’ cyanatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka. Igihembo cyatanzwe hagendewe ku matora y’abasomyi barenga 800 batoranyije ‘Petit Pays’ nk’igitabo gikubiyemo inkuru iryoshye kandi y’umwimerere kurusha ibindi.

Gael Faye yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens abicyesha igitabo cye ‘Petit Pays.’

Madamu Jeannette Kagame aganira na Gael Faye wamuritse filime yise 'Petit Pays'

Muri Gashyantare 2017 Gael Faye yamurikiye i Kigali igitabo 'Petit Pays' none kuri uyu wa 07 Werurwe 2020 yahamurikiye filime ishingiye kuri iki gitabo

Byari ibyishimo by'ikirenga ku barebye filime 'Petit Pays' ya Gael Faye

AMAFOTO: Flickr/Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND