Urubuga rwa voting.inyarwanda.com rugaragaza ko mu cyiciro cy’abagore Uwamwezi ari we wa mbere n’amajwi 6,4064 aho akurikiwe na Umutoni Assia [Rosine] ufite amajwi 4 4636. Mu cyiciro cy’abagabo Regero Norbert [Digidigi] ari imbere n’amajwi 21,900 agakurikirwa na Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ufite amajwi 19,688.
Aya majwi yafashwe mu gihe twandikaga iyi nkuru kandi ashobora kwiyongera kuko itora rirangira saa sita z’ijoro ry’uyu wa Gatanu. Amajwi yo kuri internet afite 40 % mu gihe ingendo bakoze mu Ntara zitandukanye biyamamaza zifite amajwi 60%.
Aya majwi yose azahuzwa n’Akanama Nkemurampaka hanyuma gatoranyemo umugore n’umugabo bafite amajwi benshi bahembwe. Gutora kuri internet byatangiye kuwa 21 Gashyantare 2020.
Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya mbere cy’ibi bihembo cyabaye mu 2012 bigiye gutangwa bihurirana n’uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Awards.
Ni ku nshuro ya Gatandatu bigiye guhemba abakinnyi ba filime bahize abandi mu muhango uzaba kuwa 07 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Center.
Uyu muhango uzitabirwa n’ibihugu birenga 10. Abakinnyi biyandikishije guhatanira ibi bihembo guhera kuwa 15 Mutarama 2020 bisozwa kuwa 15 Gashyantare 2020.
Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice) bahataniye ibihembo:
1.Ingabire Pascaline. (Samantha)
2.Umutoni Asia (Rosine)
3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)
4.Uwamwezi Nadege (Nana)
5.Bahavu Jeannette (Diane)
6.Mukayigera Djaria (Kecapu)
7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)
8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)
9. Musanase Laura(Nikuze)
10. Munezero Aline (Milika)
Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice) bahataniye ibihembo ni:
1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)
2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)
3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)
4.Ngabo Leo (Kadogo)
5.Benimana Ramadhan (Bamenya)
6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)
7. Kalisa Ernest (Samusure)
8.Regero Norbert (Digidigi)
9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)
10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)
Inkuru bifitanye isano: Abakinnyi ba filime bahataniye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bari gutorwa binyuze kuri InyaRwanda.com

Uwamwezi Nadege [Nana] ayoboye abandi mu itora ryo kuri Internet mu cyiciro cy'abagore
Regero Norbert [Digidigi] ari imbere mu majwi mu itora ryo kuri internet mu cyiciro cy'abagabo