RFL
Kigali

Ben Malango yatumye FIFA itegeka Raja kwishyura TP Mazembe hafi ibihumbi 300 by’amadolari - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2020 15:44
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yategetse ikipe ya Raja Casablanca yo muri Morocco ko bitarenze iminsi 45 igomba kuba yamaze kwishyura TP Mazembe ibihumbi 296,996$ kuri Ben Malango yatwaye mu buryo butemewe n’amategeko.



Mu mpeshyi yo mu 2019 ni bwo Ben Malango Ngita yerekeje muri Raja Casablanca yo muri Marocco  avuye muri Tout Puissant Mazembe yivumbuye, uku guhindura ikipe kwa Malango nta mafaranga yigeze abamo kuko Mazembe ntiyifuzaga kumurekura dore ko yari akiyifitiye amasezerano yagombaga kumugeza mu 2021 akinira iyi kipe y’i Lubumbashi.

Malango wari kizigenza muri Mazembe yaje kugira ikibazo cy’imvune mu 2018 ku mukino wa Zesco, amara amezi ane hanze, yagarutse mu kibuga asanga zarahinduye imirishyo kuko Jackson Muleka yari yaratashye imitima ya benshi ari nawe ufitiwe icyizere cyinshi, ntabwo umutoza wa TP Mazembe yongeye kureba n’irihumye Ben Malango.

Mu kubona ko nta gaciro gakomeye agihabwa muri iyi kipe, Malango byaramubabaje ahita yivumbura  afata rutemikirere yerekeza muri Marocco asinyira ikipe ya Raja Casablanca ntawe abwiye.

Faustino Mukandila, ushinzwe kumushakira ikipe yavuze ko nta masezerano afitiye TP Mazembe, maze tariki 20 Nzeli 2019 ahabwa ibyangombwa by’agateganyo na FIFA byo gukinira Raja Casablanca ku buryo bweruye.

Mazembe yahise ijyana ikirego muri FIFA isaba kurenganurwa ikishyurwa kuko Raja yasinyishije umukinnyi uyifitiye amasezerano. Nyuma yo gukora ubugenzuzi n’ubusesenguzi FIFA yasanze Mazembe iri mu kuri maze ihanisha Raja kwishyura Mazembe ibihumbi hafi 300 by’amadolari ya Amerika.

Ibi bibaye mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo aya makipe acakirane mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League dore ko bari gukina imikino ya ¼, umukino uteganyijwe kubera i Lubumbashi mu gihe umukino ubanza wabereye muri Morocco aho TP Mazembe yatsindiwe ibitego 2-0.


Malango ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane i Lubumbashi

Yafashije byinshi Mazembe mbere yo kuvunikira ku mukino wa Zesco


Malango ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Raja



Malango yagarutse mu bihe bye byiza



Raja iri muri DR Congo gukina umukino wo kwishyura muri CAF Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND