RFL
Kigali

Abanya-Eritrea begukanye Tour du Rwanda 2020 bakiriwe gitwari bageze iwabo – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2020 11:44
0


Abakinnyi b’Abanya-Eritrea bakina umukino wo gusiganwa ku magare bakubutse mu Rwanda mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2020 ryarangiye banaryegukanye, bakiriwe nk’abami ubwo basesekaraga mu murwa mukuru ASMARA.



Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020, ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Eritrea basesekaye Asmara bakubutse i Kigali muri Tour du Rwanda 2020 yegukanwe na Tesfazion Natnael,  ab bakinnyi bakorerwa akarasisi bari mu modoka nziza cyane zitatseho ibendera ry’igihugu ndetse bambikwa n’imyitero iriho ibendera ry’igihugu cyabo.

Mu mihanda banyuzemo,abaturage b’iwabo bari babategereje babakomera amashyi ari nako abandi bakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bari babagaragiye bagenda banyonga igare bamabye imyambaro y’ikipe y’igihugu .

Kuwa 01 Werurwe 2020 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare rya“Tour du Rwanda 2020” ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2020, ryamaze iminsi umunani rikinwa rirangira ryegukanwe n’umunya –Eritrea Tesfazion Natnael asize bagenzi be.

Tesfazion Natnael w’imyaka 20 y’amavuko yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka 4 kavaga mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu, uduce tune twakurikiyeho ntiyigeze arekura uyu mwambaro kugeza yegukanye iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

Ku ntera y’ibirometero 889 byari bigize iri rushanwa, Tesfazion yakoreshejeje amasaha 23, iminota 13 n’isegonda rimwe,  akurikirwa n’umunyarwanda Mugisha Moise wakoresheje amasaha 23, iminota 13 n’amasegonda 55.

Tesfazion Natnael yabaye umukinnyi wa 3 ukomoka muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga, kuko irushanwa rya 2010 ryegukanwe na Daniel Teklehaimanot ndetse na Merhawi Kudus  yegukanye iry’umwaka wa 2019.

Eritrea ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite umukino wo gusiganwa ku magare wateye imbere cyane kubera ko abakinnyi baserukiye iki gihugu begukana ibihembo bitandukanye ndetse bakaba banafite umubare w’abakinnyi benshi bakina mu makipe ahomeye yo hanze ya Eritrea.


Ikipe y'igihugu ya Eritrea yakiriwe nk'intwari nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2020


Mu mihanda abakinnyi bari bagaragiwe n'abagenzi babo bakina uyu mukino


Abakinnyi bambitswe imidari iriho ibendera ry'igihugu




Tesfazion Natnael niwe wegukanye Tour du Rwanda 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND