RFL
Kigali

Djorkaeff yahishuye icyo ibihugu bya Afurika bikeneye kugira ngo bitware igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2020 15:29
0


Umufaransa w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Youri Djorkaeff wari mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze icyo ibihugu byo muri Afurika bibura ndetse n’icyo bikeneye ngo bitware igikombe cy’Isi kitaratwarwa n’igihugu na kimwe cyo ku mugabane wa Afurika.



Uhereye mu 1930 kuva igikombe cy’Isi gitangiye gukinwa bwa mbere mu gihugu cya Urguay, kugeza mu 2018 mu gihugu cy’u Burusiya giheruka gukinirwa, imyaka ibaye myinshi nta kipe n’imwe ikomoka ku mugabane wa Afurika iratwara igikombe cy’Isi. Uretse no kwegukana igikombe cy’Isi nta gihugu na kimwe kiragera mu mikino ya ½ muri iri rushanwa.

Igihugu cya Senegal mu 2002 ndetse na Ghana mu 2010, ni byo bihugu bimaze guca agahigo ko kugera kure mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi, dore ko ari byo bihugu rukumbi byageze muri ¼ mu irushanwa riruta ayandi kuri uyu mubumbe dutuyeho.

Nyamara umugabane wa Afurika ufite abakinnyi benshi bakina muri shampiyona zikomeye ku Isi kandi bafatiye runini amakipe bakinira.

Djorkaeff yakomoje kuri iyi ngingo ubwo yaganiraga n’abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato bifuza kuvamo ibihangange mu myaka iri imbere, mu kiganiro cyabereye kuri Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 1998, yavuze ko ibihugu bya Afurika kuba bitaratwara igikombe cy’Isi atari uko bifite abakinnyi babi ko ahubwo bigomba kubanza kugira amashampiyona akomeye imbere mu bihugu byabo.

Yagize ati”Umugabane wa Afurika ufite abakinnyi benshi kandi b’abahanga, nkunda kubakurikirana mu makipe atandukanye bakinira, gusa ntibitangaje kuba nta gihugu na kimwe kiratwara igikombe cy’Isi gikomoka muri Afurika, kubera ko nta Shampiyona zikomeye bafite imbere mu bihugu, kugira ngo bazabigereho bwa mbere ibihugu nka Congo, Cameroon, Misiri, Morocco n’ibindi birasabwa kugira shampiyona zikomeye imbere mu bihugu byabo”.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Djorkaeff yavuze ko ibihugu byo muri Afurika nibigira amashampiyona akomeye bizatwara igikombe cy'Isi


Djorkaeff yari mu ruzinduko rw'imini ine mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND