Umunyabigwi Youri Djorkaeff wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020 yasuye ingagi zo mu birunga anatemberezwa mu bice bitandukanye bibumbatiye ubwiza bw’igihugu cy’u Rwanda n’abarutuye.
Wari
umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ine umufaransa wamamaye mu mupira w’amaguru
Youri Djorkaeff yagiriraga mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda
ruherutse kugirana n’ikipe ya PSG yo mu
cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda yaVisit Rwanda, aho
abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kugira
ngo bihere ijisho ubwiza bwarwo.
Djorkaeff
watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu 1998, kuri uyu wa
Kabiri yasuye ingagi zo mu kinigi muri Pariki y’ibirunga iherereye mu karere ka
Musanze, aho yafashe amafoto ari kumwe n’ingagi bimwe mu byo yishimiye cyane.
Djorkaeff
yatemberejwe no mu bice bitandukanye biri mu byiza nyaburanga bigize igihugu cy’u
Rwanda, dore ko yanatemberejwe hamwe mu habumbatiye umuco wa Kinyarwanda, aho
yavugije ingoma za Kinyarwanda.
Djorkaeff
yishimiye ubwiza budasanzwe bw’igihugu cy’u Rwanda, yishimira imisozi myiza
itatse u Rwanda ariko byumwihariko avuga ko atabona amagambo asobanura urugwiro
n’urukundo abanyarwanda bagira.
Youri
Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana
nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe
cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001.
Yakiniye
kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter
Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.
Djorkaeff yatemberejwe muri Pariki y'ibirunga
Djorkaeff yishimiye kubona ingagi anazifotorezaho
TANGA IGITECYEREZO