Kigali

Manchester City yanditse amateka mashya itwara Carabao Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2020 10:27
0


Kuri iki cyumweru ikipe ya Manchester City yamaze gusezera ku gikombe cya shampiyona uyu mwaka kubera amanota irushwa na Liverpool, yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru w’Ubwongereza nyuma yo kwegukana igikombe cya Calabao Cup ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya, ubwo yatsindaga Aston Villa ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.



Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana kubera ko buri ruhande rwagiye rugera imbere y’izamu kenshi, ariko uburyo babonye ntibabubyaze umusaruro.

Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe na Sergio Agüero ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina  nyuma y’umupira wari uturutse kwa Phil Foden.

Ku munota wa 28 Mahrez yabonye amahirwe yo gutsindira Manchester City igitego cya kabiri ku mupira ukomeye yateye uca ku ruhande.

Nyuma y’umunota umwe, Rodri yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ilkay Guendogan, Manchester City iyobora umukino n’ibitego bibiri.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, ku makosa yakozwe na John Stones,  Aston Villa yabonye igitego cyayigaruye mu mukino, gitsinzwe n’Umunya-Tanzania Mbwana Samatta ku mupira yahawe na Anwar El Ghazi.

Mu gice cya kabiri amanota yose wayaha ubwugarizi bwa Aston Villa kuko bwabashije guhagarara neza buhagarika umuvuduko w’ubusatirizi bwa Manchester City.

Ku munota wa 75, Aston Villa yabonye uburyo bwo kwishyura igitego cya kabiri binyuze kuri Bjorn Engels ariko  umunyezamu Claudio Bravo atabara iyi kipe itozwa na Pep Guardiola.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester City yegukana Carabao Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, kibaigikombe cya kabiri yegukanye uyu mwaka nyuma yo gutwara Community Shield itangiza shampiyona.


Kun Aguero yatsinze igitego cya mbere cya Manchester City



Rodri yatsinze igitego cya kabiri cya Manchester City


Samatta yatsinze igitego kimwe rukumbi cya Aston Villa


Nyuma y'umukino abakinnyi ba Aston Villa ntibabyumvaga uburyo igikombe kibanyuze mu myanya y'intoki


Fair Play mu mukino ni ingenzi cyane

Abakinnyi ba Manchester City bishimira igikombe


Iki ni igikombe cya Gatatu cya Calabao kikurikiranya Manchester City itwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND