RFL
Kigali

Nanyuzwe! Akari ku mutima wa Teta Diana watanze ibyishimo mu iserukiramuco rikomeye mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2020 9:33
0


Umutima w’umuhanzikazi Teta Diana uranezerewe nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu inzu y’imyidagaduro ikomeye mu Bubiligi mu iserukiramuco ritanga umwanya ku njyana zose zo ku Isi.



Iri serukiramuco ryabaye kuwa 27 Gashyantare 2020 ribera ahitwa mu Brugers mu nzu y’imyidagaduro yitwa Concertgebouw ibarizwa mu Bubiligi isanzwe icurangirwamo umuziki w’umwimerere (Musique classique).

Teta Diana yabaye umunyafurika wa mbere uririmbiye muri iyi nyubako ‘mu njyana z’inyamahanga’.

Yabwiye INYARWANDA, ko yakozwe ku mutima n’uburyo yataramiye abarebye iki gitaramo kandi ko umubare munini wari uw’abanyamahanga ndetse ngo hari n’Abanyarwanda ‘babashije kuza kunshyigikira’.

Muri iki gitaramo uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye yise “Iwanyu” ndetse yanagurushije kopi nyinshi z’iyi Album ‘ku rwego ntatekerezaga’.

Teta ati “Ibi na byo byanshimishije cyane ndetse wabaye umwanya wo gushyikirana n'abantu kuko bifuzaga ko nzisinyaho."

Yanaririmbye kandi indiirmbo imwe gakondo ikuze cyane yitwa "Nyangenzi". Yacuranzwe n’abacuranzi bakomeye bo muri Suède barimo uwita Gabriel kuri gitari mu ijwi ry'inanga, na Nils ku mwirongi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma yo gukora iki gitaramo “mfite icyizere ko inzozi zanjye zo kwimika umuziki udafite imbibi nk'ururimi ruduhuza n'andi mahanga nzazigeraho.”

Ati “Nishimye cyane, nabonye ko icyo ntanze cyakiriwe kandi neza, mu rurimi amatwi atumva ariko umutima ushyikira.”

Inyubako yabereyemo iki gitaramo yubatse mu mpande enye zizengurutse, imyanya igerekeranye n’iyindi kugeza hejuru nko mu magorofa atanu.

Teta Diana yakunzwe mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga Agatego’, ‘Velo’, ‘Birangwa’ yahimbiye umubyeyi we.

Ibihangano bye byacuranzwe n’ubu mu tubyiniro, mu bitaramo, mu birori bikomeye n’ahandi henshi banyuzwe n’inganzo y’uyu mukobwa.

Ni umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi, yegukanye amashimwe atandukanye, akorana n’abanyamuziki bakomeye, umuziki ufite aho umugejeje, ubu abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho amaze imyaka itatu.

Aheruka i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yaririmbyemo kuwa 29 Werurwe 2019.

Nanyuzwe! Teta Diana nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi

Umuhanzikazi Teta Diana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album yasohoye yitwa "Iwanyu"

Teta Diana yifashishije abahanzi mu muziki w'umwimerere atanga ibyishimo mu Bubiligi

Teta Diana yasinye kuri buri kopi ya Album "Iwanyu" yagurishije

Asoje kuririmba Teta Diana yahawe indabo ati "nishimye cyane"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND