Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa 29 Gashyantare 2020 muri Poland ari naho Uwase yiga muri Kaminuza.
Joanna kościak wo muri Poland ni we wambitswe ikamba rya Miss Elite 2020 ahabwa ibihembo bitandukanye ahigitse bagenzi be 16 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi byitabiriye iri rushanwa.
Yagaragiwe n’ibisonga bibiri barimo Uwase [Tina] wabaye igisonga cya mbere na Karolina DerspieÅ„ska wabaye igisonga cya kabiri.
Tina yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kwegukana iri kamba nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi no kwitabira amarushanwa atandukanye.
Yagize ati “Bwa nyuma na nyuma mbigezeho. Ndishimye. Nagerageje kandi ndumva nyuzwe muri njye."
Tina yavuze ko batatu ba mbere muri iri rushanwa bemerewe igihembo gikuru cyo gufotorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe amafoto azifashishwa n’ikinyamakuru cy’iri rushanwa ndetse bazajya gutemberera mu Mujyi wa Miami.
Bazahabwa ibihembo birimo gukorana na kompanyi izajya ibambika imyenda, amataratara, gukorerwa imisatsi n’ibindi.
Bazakorana kandi na kompanyi ya Range Rover mu gihe cy’umwaka umwe izaba amafaranga ndetse basinyanye amasezerano.
Uyu mukobwa avuga ko atazi umubare w’amafaranga bazahabwa ariko ko ubu yamaze guhabwa hafi ibihumbi 800 Frw.
Umuhango wo guhitamo Miss Elite witabiriwe n’abantu
barenga 500 ndetse amatike yari yashize mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.
Uwase Tina Clementine asanzwe ari umunyamideli
ukomeye.
Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza akomeye anamurika imideli henshi. Yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yegukanwe n’umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez.

Uwase Tina yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Elite 2020

Uwase ari mu byishimo nyuma y'uko yegukanye ikamba riherekejwe n'ibihembo bikomeye


Uwase yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational Poland 2018

Uwase n'umukunzi we yamaze kwerekana mu muryango ubwo aheruka i Kigali

Umuhango wo guhitamo Miss Elite 2020 witabiriwe n'abarenga 500