RFL
Kigali

Amanota ya Miss Naomie yateweho urwenya muri Seka Live yari yatumiwemo abarimo Kenny Blaq-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2020 11:26
0


Amanota ya Miss Nishimwe Naomie yatewemo urwenya mu gitaramo cya Seka Live cyari kitabiriwe n’abanyarwenya barimo Kenny Blaq wo muri Nigeria, n’abo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur n’abandi bakizamuka.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, muri Kigali Marriott Hotel, muri gahunda y’Ibitaramo bya Seka Live bihuza abanyarwenya batandukanye bibera mu Rwanda bigategurwa na sosiyete ‘Arthur Nation’.

Igisoza uku kwezi kwa Gashyantare cyari cyatumiwemo Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo n’umunya Nigeria Kenny BlaQ nk’abanyarwenya b’imena aho bafashijwe n’abo mu Rwanda biganjemo abakizamuka.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’itsinda ry’abacuranzi rya Neptunes Band ndetse na Nep Djs.

Ku isaa mbili ziburaho iminota mike nibwo Captain Father yageze ku rubyiniro atera urwenya avuga uburyo byari kuba bimeze iyo Yesu/Yezu aza kuza ku Isi ari umusirikare n’uko yari kujya ahamagara intumwa ze nk’uko abasirikare babigenza.

Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo cy’urwenya yanyuzagamo agasetsa abantu bagatembagara dore ko ari umwe mu basanzwe bafite izina rikomeye kandi bafite ubunararibonye mu gusetsa.

Ubwo yateraga urwenya ku bigezweho cyangwa amakuru amaze iminsi avugwa yagarutse kuri Nishimwe Naomie uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Arthur yavuze ko mu byavuzwe cyane ari amanota ye ashimangira ko nawe ubwe mu mashuri abanza yatsinzwe ari nayo mpamvu ataseka Miss Nishimwe Naomie.

Yagize ati “Muri iyi minsi amanota ya Miss [….] Ntabwo nabivuga nanjye naratsinzwe mu mashuri abanza, ugiye ku Karere n’ubu wayasangayo. Niba uri inshuti na Naomi umubwire ko bizarangira.”

Yakomeje avuga kuri Shaddy Boo uherutse kugaragara muri Tour du Rwanda yamamaza matera zo kuraraho. 

Arthur yakomeje ahamagara abanyarwenya bakizamuka hano mu Rwanda bagerageza gushimisha abantu cyane ko bari bakiri bake muri aya masaha.

Uretse Captain Father, mu bandi banyarwenya bigaragaje harimo Nimu Roger, Milly, Fally Merci ndetse na Patrick.    

Mu bari bitabiriye harimo n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi wanateweho urwenya na Arthur.

Mu rwenya rwasekeje benshi, Arthur yabanje gushimira abitabiriye ahita avuga ko mu byamamare byaje kumushyigikira harimo na Israel Mbonyi, ati “Ndagira ngo mbikubwire wenda hari igihe utabizi ariko mfite indirimbo wakoze ariko ntabwo uzi uburyo iri kurokora ubuzima bw’abantu benshi hano hanze.”

Yakomeje avuga ko indirimbo nyinshi zikunze kuba zivuga ku bagabo bakunda abagore ariko indirimbo ya Mbonyi aririmbamo “Uko bimeze kose nziko hari umugabo unkunda, ambwira ko ndi uwe….”

Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo yahamagaye ku rubyiniro Ndumiso Lindi yavuze ko ari inshuti ye ya hafi kandi yishimira.

Uyu mugabo wo muri Afurika y’Epfo afite ibigwi dore ko yakoze ibitaramo byinshi haba mu gihugu cye, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi henshi.

Ndumiso yateye urwenya yibanda ku bo mu muryango we by’umwihariko avuga uburyo nyina yari umukristo akunda kuririmba indirimbo zose zo mu rusengero nk’aho azizi ariko mu by’ukuri ari ukujyana n’injyana ariko ukaba utamubaza amagambo ari kuririmba ngo ayakubwire.

Umunyarwenya wasoje iki gitaramo ni Umunya- Nigeria, Otolorin Kehinde Peter, [Kenny Blaq], wasekeje abari bitabiriye iki gitaramo kuva ubwo yageraga ku rubyiniro kugeza asoje.

Yateye urwenya rwagarutse ku bibuga by’indege na serivisi zihatangirwa avuga ko muri Nigeria iwabo bafite ikibuga cy’indege cyiza ariko batarusha i Kigali bitewe n’uburyo yasanze hameze neza.

Uyu musore nawe ntiyibagiwe gutera urwenya agaragaza ubwiza bw’abakobwa yasanze i Kigali ndetse n’imyitwarire yabo yavuze ko itandukanye n’iy’ab’iwabo muri Nigeria

Yatanze nk’urugero rw’iyo ubajije umukobwa wo muri Nigeria izina uburyo agusubiza bitandukanye n’uko uw’i Kigali agusubiza ahereye ku bari bitabiriye igitaramo yabazaga.

Yavuze ko “Iwacu muri Nigeria abakobwa baho iyo umubajije izina avuga mu ijwi riranguruye ukaba wanagira ubwoba naho hano abakobwa baho bavuga mu tujwi tworoheje.”

Ku musozo w’iki gitaramo cyarangiye ahagana saa tanu ziburaho iminota mike, Arthur Nkusi yasabye abitabiriye kuzifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutora uwo babona uzaza muri Seka Live y’ukwezi kwa Werurwe 2020.

Patrick umunyarwenya wihariye imbere y'abari bamuhanze amaso

Ibyishimo by'ikirenga ku bitabiriye igitaramo cy'urwenya cyatumiwemo Abanyarwenya bakomeye

Umuhanzi Israel Mbonyi yateweho urwenya mu gitaramo cya Seka Live

Nimu Roger, umunyarwenya ukwiye guhangwa amaso- Amaze iminsi atera urwenya ahererekanya ku mbuga nkoranyambaga

Captain Father, umunyarwenya wigaragaje muri iki gitaramo giherekeza Gashyantare

Ndumiso Lindi wo muri Afurika y'Epfo yatanze ibyishimo muri Seka Live

Nkusi Arthu yateye urwenya ku manota ya Miss Nishimwe Naomie

Kenny Blaq wo muri Nigeria yakoze ku mitima ya benshi

Umunyarwenya Merci


Milly, umwe mu bakobwa batera urwenya bahagaze neza mu kibuga

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode MUGUNGA-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND