RFL
Kigali

Restrepo Valencia yegukanye agace ka 3, amahirwe y’umunyarwanda yo kwegukana Tour du Rwanda 2020 ariyongera - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/02/2020 13:36
0


Umunya Colombia Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Androni yo mu Butaliyani yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2020, kaba aka Gatatu amaze kwegukana, nyuma yo kugera i Muhanga ari imbere y’abandi mu nzira y’ibirometero 127 na metero 300, Mugisha Moise agabanya iminota asigwa n’uwa mbere amahirwe yo kwegukana irushanwa ariyongera.



Kuri uyu wa Gatanu hakinwe agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2020, aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Musanze basoreza mu karere ka Muhanga ku ntera y’ibirometero 127,3. Restrepo Jhonatan ni we wakegukanye nyuma yo gutanga bagenzi be 2 banganyije ibihe bakorejeho gukandagiza ipine mu murongo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, akinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani, ni na we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavaga i Huye kagana i Rusizi aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibilometero 142, akaba kandi yaranegukanye agace ka Gatanu kavaga Rubavu kajya Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7 aho yakoresheje amasaha abiri iminota umunani n’amasegonda 19.

Aka ni agace ka Gatatu uyu munya-Colombia Restrepo Valencia yegukanye kuva Tour du Rwanda 2020 yatangira, akaba ari nawe umaze gutwara uduce twinshi tw'iri siganwa kuko nta wundi mukinnyi uratwara uduce tubiri muri iri siganwa ry’uyu mwaka.

Mu gace kakinwe kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moïse ukinira SACA, ni we Munyarwanda wasoje hafi ku mwanya wa 8 akoresheje 3h11’15”, asigwa amasegonda umunota umwe n’amasegonda 43”; Manizabayo Eric wa Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 11 asigwa n’uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 43”, akurikirwa na Areruya Joseph wa Team Rwanda wasoje ku mwanya wa 12 asigwa iminota ibiri n’amasegonda 45”.

Agace k’uyu munsi kasize Mugisha Moise yongereye amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2020, mu duce tubiri dusigaje gukinwa, kubera ko yagabanyije ibihe asigwa n’umunya-Eritrea Tesfazion uyoboye urutonde rusange kuko igihe arusha Moise cyavuye ku minota ibiri n’amasegonda 11 yamurushaga, ubu hakaba hasigayemo umunota umwe n’amasegonda umunani.

Mugisha Moise mu duce tubiri dusigaje gukinwa arasabwa gukora ibishoboka byose afatanyije n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bagakuramo iki gihe arushwa na Tesfazion ubundi akegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Undi munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Areruya Joseph uri ku mwanya wa munani aho arushwa n’uwa mbere iminota itatu n’amasegonda 52”.

Uko ibihembo by’agace ka Gatandatu ka Musanze-Muhanga (127,3 Km) byatanzwe:

1. Stage Winner: Restrepo Valencia Jonathan (Androni Giocatolli)

2. Yellow Jersey: Tesfazion Nathaniel (Erythrea National Team)

3. Best Sprinter: Yamane Dawit (Erythrea National Team)

4. Best Climber: Oyarzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)

5. Best Young Rider: Tesfazion Nathaniel (Erythrea National Team)

6. Best Combative Rider: Patrick Schelling (Israel Start Up Nation)

7. Best African: Nathaniel Test (Erythrea National Team)

8. Best Rwandan: Mugisha Moise (SACA Team)

9. Best Team: Androni Giocatolli (Italy)

Tour du Rwanda 2020 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Gashyantare 2020, hazakinwa agace kabanziriza akanyuma ka Karindwi ari nako gace gato mu irushanwa ry’uyu mwaka,  kazahagurukira i Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40 ku ntera y’ibilometero 4,5.


Restrepo Valencia yongeye gusiga bagenzi be yegukana agace ka Musanze-Muhanga



Tesfazion aracyambaye umwenda w'umuhondo


Mugisha Moise ukinira SACA Team yasatiriye cyane Tesfazion ku rutonde rusange


Mu nzira abakinnyi bava i Musanze berekeza Muhanga


Mu nzira ntibyari byoroshye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND