RFL
Kigali

Senderi Hit na Tuyisenge Intore bahuriye mu ndirimbo ivuga ku iterambere ry'abakoresha 'Ikirashi'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2020 17:41
0


Abahanzi Senderi Hit na Tuyisenge Intore bahuriye mu ndirimbo nshya ivuga ku iterambere ry'abatuye mu gace bakoreshamo ururimi shami rw'Ikinyarwanda 'Ikirashi'.



Senderi na Tuyisenge bavuga ko mu myaka yo ha mbere mu Mirenge ya Mpanga, Nasho na Nyarubuye aho bihariye gukoresha 'Ikirashi' bari inyuma mu iterambere ariko kuri ubu Leta y'Ubumwe yayibagejejeho.

Bavuga ko begerejwe amashanyarazi, serivisi z'ubuzima n'ibindi bikorwaremezo. Iyi Mirenge uko ari itatu ifite uduce twa Kankobwa na Nyubungo aho bakoresha cyane 'Ikirashi'.

Iyi Mirenge kandi ihana imbibi n'igihugu cya Tanzania. Senderi yabwiye INYARWANDA, ko bifashishije ururimi mu gutambutsa ubutumwa bwabo banagira ngo biyegereze abafana babo bahatuye

Ati “Nifashishije Tuyisenge kugura ngo twiyegereze abafana bacu bari muri Kirehe n'ahandi. Twahurije ku kuririmba ku iterambere ry'aka gace Kandi tuhafite abafana byanashimangiwe n'uburyo iyi ndirimbo bayibyinnye ubwo twayiririmbagayo."

Senderi avuga ko 'Ikirashi' ari ururimi rutangaje iyo barusabiramo, iyo barubyina, mu mihango y’ubukwe usanga ari byiza cyane.

Aba bahanzi bombi baherutse kuririmba mu birori byo kwizihiza ururimi kavukire byabereye mu karere ka Kirehe.

Umuhanzi Senderi Hit yakoranye indirimbo "Ikirashi" na Tuyisenge Intore


Umuhanzi Tuyisenge Intore asanzwe afitanye indirimbo nyinshi na Senderi Hit

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IKIRASHI" YA SENDERI HIT NA TUYISENGE INTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND