RFL
Kigali

Skol yatanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 600, n’imyambaro y’ishuri ku banyeshuri batishoboye 1650-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/02/2020 7:12
0


Madame Esperance Nshutiraguma Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere ka Nyarugenge witabiriye uyu muhango yashimiye Skol ikomeje guteza imbere abanyarwanda, ifasha abaturage bo mu gace yubatsemo ka Nzove mu bikorwa bitandukanye, ashimangira ko uru ruganda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w'indashyikirwa muri gahunda za Leta.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, ni bwo ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol bwatanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye 600, ndetse n’imyambaro y’ishuri 1650 yahawe abanyeshuri batishoboye biga muri G.S Nzove. Iyi myambaro yaherekejwe n’ibindi bikoresho birimo amakaye n’amakaramu.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’uru ruganda mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nzove ho mu karere ka Nyarugenge. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta barimo Esperance Nshutiraguma Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere ka Nyarugenge, n’abandi baturutse hanze nka Madame Kathy na Luke bavuye mu Bubiligi, umuyobozi wa Skol Ivan Wulffaert n’abandi.

Mu gutanga imyambaro y’ishuri ku bana 1650 batishoboye biga muri G.S Nzove, umuyobozi w’uruganda rwa Skol Ivan Wulffaert , yasabye abana kwiga neza babishyizeho umwete, by'umwihariko asaba abana b’abakobwa kwiga neza nka basaza babo. Ati”Abana ndashaka kubabwira ko kwiga neza ari iby'agaciro, abakobwa namwe mugomba kwiga neza nk’abahungu”. Yakomeje abatera inyota yo kwiga bakamenya icyongeraza ku buryo bizabafasha guhabwa akazi mu ruganda abereye umuyobozi.

Nk'abasanzwe ari abaterankunga b’ikipe ya Rayon Sport bakagira n’ikipe yitwa SACA muri Tour du Rwanda yabwiye aba bana bakiri bato bashobora kuba barimo abifitemo impano ko kuba umukinnyi muri aya makipe batera inkunga mu minsi iri imbere bisaba kuzaba uvuga neza icyongereza bityo abasaba kwigana umuhate.

Andre Nsengiyumva, umuyobozi w'iki kigo yavuze ko inkunga bahawe igiye gutanga umusanzu ku ireme ry'uburezi. Aha yatanze urugero rw'uburyo hari abana basimburanaga, umwe akiga mu gitondo undi ku mugoroba bagatizanya umwambaro w'ishuri kubera kutagira ubushobozi. Yongeyeho ko ubu bamwe mu babyeyi bari bafite iki kibazo batangiye kubahamagara bashimira Skol.

Nyuma yo gutanga iyi myambaro uyu muhango wakomereje ku ruganda rwa Skol ahari abaturage benshi barimo abagera ku 100 bari bahagarariye 600 bagomba guhabwa inkunga y’ubwisungane mu kwivuza. 

Ivan Wulffaert umuyobozi w’uru ruganda yongeye gufata umwanya avuga ko imyaka 10 bamaze bakorera mu Nzove bakiriwe neza bikaba byatumye bifuza kugira icyo batanga. Yagize ati”Kubera ukuntu uruganda rwakiriwe neza muri Nzove twifuje natwe kugira icyo dutanga, ubusanzwe muri Skol abakozi twibona nk’umuryango umwe ariko n’abaturanyi b’uruganda nabo tubabona nk’umuryango wacu”.

Yakomeje avuga ko ubu bafite ikipe y'abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda, yerekana Madame Kathy na Luke avuga ko babafasha mu buryo butandukanye cyane igihe ikipe yagiye mu Bubiligi. Usibye ubu bufasha uyu muyobozi yavuze ko Madame Kath mu Bubiligi ari we ukuriye ibifitanye isano n’ubwisungane mu kwivuza. Akomeza avuga ko ikigo akuriye gifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 100 batanze inkunga kugira ngo haboneke ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 600.

Yerekanye kandi Patrick na Suzie bafite uruganda rukora imyenda avuga ko ari bo batanze inkunga y’imyenda y’ishuri kuri G.S Nzove. Madamu Esperance Nshutiraguma Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere ka Nyarugenge yashimiye ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol rukomeje guteza imbere abanyarwanda, ashimangira ko uru ruganda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w'indashyikirwa muri gahunda za Leta.

Yagize ati”Mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge twishimiye iki gikorwa mwakoze, si uko mwaduhaye mituweli gusa ahubwo musanzwe mwitabira gahunda za Leta zitandukanye zo kwegera abaturage, harimo no kubaha imirimo hano uruganda rwubatse”.

Yakomeje yibutsa abafashijwe ko n'ubwo bahawe ubufasha bagomba kugira umuco wo kwigira kuko ubutaha bishoboka ko hazafashwa abandi. Yashimangiye ko abafashijwe uyu munsi ubutaha nabo bazafasha abandi mu rwego rwo kwigira. 

Mukanyandwi Marie Chantal uri mu bahawe mitiweri yabwiye INYARWANDA ko ubu bwisungane bugiye kumufasha byinshi. Ati”Ubu umwana narwara azabasha kwivuza, nanjye ni uko mbese ubu ubuzima burahindutse, ubundi byangoraga kuyibona kuko nta kazi mfite kandi mfite umuryango mugari”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko afite abana 7 ndetse umugabo we akaba afunze ku buryo kubona mitiweli byari ikibazo. Ubu ngo arishimye cyane.

Luke [ibumoso], Madame Kathy [hagati] n'Umuyobozi Mukuru wa Skol Ivan Wulffaert 



Madamu Esperance Nshutiraguma Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'akarere ka Nyarugenge


Bamwe mu baturage bahawe mituweli bacinya akadiho



Mukanyandwi Chantal wahawe mituweli aganira na INYARWANDA



Andre Nsengiyumva Umuyobozi wa G.S Nzove aganira na INYARWANDA


Abana bishimiye ibikoresho bahawe 


AMAFOTO: Neza Valens Vava






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND