RFL
Kigali

Khalfan na Marina bashingiye ku nkuru y'umukobwa wiyahuriye 'kwa Makuza' bakora indirimbo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2020 12:05
0


Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi nka Klafan n’umuhanzikazi Ingabire Marina Debol, bakoranye indirimbo bise ‘Kwa Makuza’ bashingiye ku nkuru y’umukobwa wahiyahuriye muri Nzeri 2019.



Mu gitondo cyo kuwa 06 Nzeri 2019 ni bwo Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 yasimbutse muri ‘etage’ ya kane yo kwa Makuza, mu Mujyi rwagati yikubita hasi biza kurangira yitabye Imana. Byavuzwe ko yanzwe n’umusore yanzura kwiyambura ubuzima.

Khalfan yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya basohoye babanje kuyita ‘Nyabarongo’ ariko inshuti ze n’abandi bamugira inama yo kuyita ‘Kwa Makuza’ kuko inkuru baririmbye ishingiye ku mukobwa wahiyahuriye.

Uyu muraperi uri mu bakomeye avuga ko muri iki gihe benshi bakinisha urukundo bishobora gutuma umwe afata icyemezo kigayitse. Yagize ati “...Muri iyi minsi abantu bakinisha urukundo cyane. Urukundo ntabwo ari ikintu cyo gukinisha. Ukinisha umuntu wowe uri kwishimisha kandi we uri kumushengura bigatuma yajya kwiyahura.”

Khalfan na Marina muri iyi ndirimbo baririmba babwira abakundana kudateshuka ku isezerano kuko bishobora gutuma umwe ‘yiyahura’ bitewe no kutakira ko atari akunzwe nk’uko yabyibwiraga.

Uyu muraperi asohoye iyi ndirimbo ‘kwa Makuza’ isanganira izo yari aherutse gusohora nka ‘Zimbarire’ yabanjirijwe na ‘Ruravuna’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Power’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe umuhanzikazi Marina ari mu bitaramo ku mugabane w’i Burayi.

Umuraperi Khalfan yasohoye indirimbo 'kwa Makuza' yakoranye na Marina

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KWA MAKUZA' YA KHALFAN NA MARINA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND