RFL
Kigali

Finland: Producer Benjamin yasobanuye abagabiwe mu rukundo mu ndirimbo ye nshya "Ingabire" - VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/02/2020 10:45
0


Benjamin umusore ubarizwa mu gihugu cya Finland ku mugabane w'uburayi, indirimbo ye nshya yashyize hanze yise Ingabire ikubiyemo umunezero w'urukundo akenshi ushimangira ubwiza bw'ukwitaho.



Amazina ye ni Benjamin Niyubahwe, umusore w’ imyaka 22. Aba mu gihugu cya Finland ari naho akorera umwuga wo gufasha abahanzi nka 'Producer'. Uyu musore ni umuhanzi ubimazemo igihe aho akorera n'indirmbo ze muri Studio ye yitwa Ben records.

Aganira na INYARWANDA yadutangarije uburyo bwo gutangira muzika kuri we, ati: "Natangiye Muzika ndi muto cyane, mfite imyaka 13. Muzika nayinjiyemo niga gucuranga guitar muri korali ariko mbere yaho naririmbaga muri korali y'abana n'ubundi."

Yakomeje agira ati: " Gukora umuziki muri studio nabitangiye nkigera muri Finland. Ntibyari byoroshye ariko nanone byaramfashaga kuba nari mfite idea y'ibyo nkora. Nabitangiye ariko ari nka hobby [Kwishimisha] , bigeze igihe numva bindimo." 


 Umuhanzi Benjamin akaba na Producer muri Ben records

Uyu muhanzi wagiye ukora amahugurwa menshi mu mashuri atandukanye no mu bihugu bitandukanye harimo Ububiligi na Finland mu byerekeranye na Muzika, yatubwiye ko ubwo yagarukaga Finland ari bwo yatangiye Ben records byemewe n'amategeko. Benjamin atangiranye iyi ndirimbo "Ingabire" ikaba ifite amashuhso yakorewe muri Finland. 

Reba amashusho y'indirimbo "Ingabire"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND