Kigali

U Buyapani bwahaye inkunga abakina umukino wa Triatron mu Rwanda ubwo hasozwaga Duatron yabereye i Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2020 16:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ubwo hasozwaga irushanwa rya Duatron mu mihanda ya Remera – Kigali Arena ryegukanwe na Gashayija Jean Claude, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yaboneyeho umwanya wo gutanga ibikoresho bitandukanye bizafasha abakina uyu muklino mu myitozo ndetse no mu marushanwa.



Kuri uyu wa Gatandatu abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena banyura kwa Rwahama banyura kuri KIE barazenguruka bagaruka kuri Kigali Arena ari naho basoreje.

Babanje kwiruka n’amaguru bazenguruka muri uwo muhanda inshuro ebyiri, bingana na Kilometero eshanu (5Km), bahita bafata igare aho bazengurutse bageza kuri kilometer makumyabiri (20Km), bahita bongera biruka n’amaguru inshuro imwe ingana na kilometero ebyiri n’igice(2,5Km).

Mu cyiciro cy’Abagabo, Gashayija Jean Claude uvuka mu karere ka Bugesera wari witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe n’amasegonda 51(1h00’51”), akurikirwa na Nziza Patrick wakoresheje isaha imwe iminota ine n’amasegonda 11(1h4’11”) mu gihe Niwentwari Pacifique yabaye uwa Gatatu.

Mu cyiciro cy’Abagore, Rabia ariwe wabaye uwambere akoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 44(1h7’44”), akurikirwa na Saithat wakoresheje isaha imwe, iminota 11 n’amasegonda atandatu.

Buri umwe muri aba bakinnyi babaye abambere yahawe ibahasha irimo ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda(30,000Frws).

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda Takayuki MIYASHITA yanaboneyeho umwanya wo gushyikiriza ibikoresho ishyirahamwe ry’umukino wa Triatron mu Rwanda bikubiyemo imyambaro n’inkweto byo gukinana, amakipe kandi akaba yagenewe amagare yo gukoresha mu myitozo.

Takayuki MIYASHITA yatangaje ko impamvu nyamukuru bateye inkunga umukino wa Triatron mu Rwanda, ari mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu no guteza imbere uyu mukino ugashinga imizi mu Rwanda.

Yagize ati”Twahisemo gushyigikira uyu mukino kugira ngo uve ku rwego rumwe ujye ku rundi, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, dusigasire amahoro dufite mu Rwanda”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triatron mu Rwanda Mbaraga Alex, atangaza ko yishimiye uburyo batangiye umwaka w’imikino muri Triatron, anishimira uko irushanwa ryagenze, ariko anakomoza ku bikoresho bahawe n’ubuyapani avuga ko bije kubunganira mu nzira y’iterambere barimo.

Yagize ati”Twagize amahirwe uyu munsi duhabwa ibikoresho, twizeye ko bigiye kudufasha mu iterambere ry’uyu mukino dushaka ko uzagera ku rwego rwo hejuru, bizorohereza abakinnyi bacu kugera ku nzozi zabo, n’ubwo dusigaranye ikibazo cy’amagare ariko nacyo kizakemuka mu bihe biri imbere”.

Umukino wa Triatron ntabwo umaze imyaka myinshi abanyarwanda batangiye kuwukina, ariko uko bukeye n’uko bwije ugenda ukundwa n’abatari bake mu rw’imisozi igihumbi.

Muri Werurwe iri rushanwa rizakomereza mu karere ka Nyagatare, ahazaba hakinwa Duatron, nyuma y’igihe gito irushanwa rikomereze mu karere ka Karongi ahazakinwa Triatron (Kwiruka, kunyonga igare ndetse no koga). 


Gashayija yegukanye Duatron yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu


Rabia yabaye uwa mbere mu bagore


Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'ingeri zose


Basiganwe ku maguru


Bananyonga igare


Hari imikoranire myiza hagati y'ishyirahamwe rya Triatron mu Rwanda na Ambasade y'Ubuyapani mu Rwanda




Ibikoresho Ubuyapani bwageneye abakina umukino wa Triatron mu Rwanda


Ambasaderi w'ubuyapani mu Rwanda Takayuki MIYASHITA


Ambasaderi Miyashita aha ibikoresho abakinnyi


Ubuyobozi muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda Guy, Ambasaderi Miyashita, Mbaraga Alex bafata ifoto n'abakinnyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND