RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Irasubiza Alliance yabaye Miss Popularity atsinze Nishimwe Naomie wahabwaga amahirwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/02/2020 1:59
1


Irasubiza Alliance ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ahigitse Nishimwe Naomie baryanaga isataburenge mu matora yo kuri interineti na telephone ngendanwa.



Ikamba rya Miss Popularity ni rimwe mu yafite agaciro gakomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rihabwa umukobwa ushyigikiwe na rubanda nyamwishi.

Ni ikamba ryakunze guhabwa abakobwa baba baravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera impamvu zitandukanye, bigatuma bashyigikirwa n’abantu batandukanye barimo n’abo batari bazi.

Ku manota 100 rihatanirwaho amatora yo kuri interineti aba afite agaciro ka 20, ayo kuri telefone akagira 60% n’abagize akanama nkemurampaka bagatanga 20% bakurikije uwo abafana babogamiyeho cyane.

Nyuma yo guteranya amanota yose byemejwe ko Irasubiza Alliance wari wambaye nomero 31 ari wambitswe ikamba rya Miss Popularity 2020 asimbura Mwiseneza Josiane wari urimaranye umwaka.

Yahise ahembwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 na MTN Rwanda. Irasubiza Alliance azaba Ambasaderi wa Poromosiyo ya Yolo ajye ahembwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu mu gihe yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza iyi poromosiyo.

Uyu mukobwa  yatsinze Nishimwe Naomie bari bahanganye cyane ku matora yo kuri telefone itora ryafunzwe bose bafite amajwi agera mu bihumbi 7900.

Kuba Irasubiza Alliance  abaye Miss Popularity 2020 bisa n'bitunguranye dore ko ubwo Nishimwe Naomie yinjiraga mu irushanwa benshi bemeje ko ari we uzaryegukana.

Bamwe bashingiraga ku kuba ari umukobwa w’ubwiza ndetse usanzwe azwi n’abantu benshi bitewe n’itsinda ry’abavandimwe be [Mackenzies] bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane Instagram.

Ikindi bamwe bagejeje kure ubusesenguzi bemeza ko ari we ‘MTN yizaniye’ biturutse ku mikoranire itsinda rya Mackenzie risanzwe rifitanye na MTN Rwanda mu kwamamaza gahunda ya Connect Rwanda.

Ibi ariko MTN Rwanda yabyamaganiye kure yemeza ko ntaho ihuriye n’ibijyanye n’amatora, bizeza abantu ko bazakorana n’uzaba yatowe kandi abikwiye.

Irasubiza Alliance ni we Miss Popularity 2020

Naomie wahabwa amahirwe yo kuba Miss Popularity yabaye Miss Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy4 years ago
    Gicumbi twese dufatanije n'Amajyaruguru n'igice k'iburasirazuba twari inyuma ya Allliance, azafate umwanya kuri Radio Ishyingiro adushimire.





Inyarwanda BACKGROUND