Abakinnyi ba filime nyarwanda bahataniye ibihembo bikomeye bya ‘Rwanda International Movie Awards 2020’ batangiye guhabwa amahirwe ku rubuga rwa Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2020.
Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya mbere cy’ibi bihembo cyabaye mu 2012 bigiye gutangwa bihurirana n’uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Award. Ni ku nshuro ya Gatandatu bigiye guhemba abakinnyi ba filime bahize abandi mu muhango uzaba kuwa 07 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Center.
Uyu muhango uzitabirwa n’ibihugu birenga 10. Abakinnyi biyandikishije guhatanira ibi bihembo guhera kuwa 15 Mutarama 2020 bisozwa kuwa 15 Gashyantare 2020.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 kuri Inyarwanda.com hatangiye gutorerwa abakinnyi bakunzwe kurusha abandi aho hazatorwa umugore wakunzwe kurusha abandi ndetse n’umugabo wakunzwe kurenza abandi.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI:
Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Award, yabwiye INYARWANDA ko ibi bihembo byagizwe mpuzamahanga kubera ko imyaka bari bamaze bayikora ari iyabo gusa basanze ari byiza ko noneho batangira kujya ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ariko guhuza filime zacu n’iz’amahanga zihatanira ibihembo tukamenya urwego turiho neza ku buryo niba turi hasi tumenya ibyo dukosora tukabacaho ndetse tukabona n’isoko rya filime zacu mu bindi bihugu.”
Gutora bizarangira kuwa 06 Gashyantare Werurwe 2020.
Aba bakinnyi bashyizwe ku rutonde muri iki gihe bagiye gukora ibikorwa bitandukanye byo kwiyegereza abakunzi babo. Tariki 21-23 Gashyantare 2020 bazajya mu Burasirazuba; 28-29 Gashyantare 2020 na tariki 01-03 Werurwe bazakorere mu Burasirazuba no mu Majyaruguru.
Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice) bahataniye ibihembo:
1.Ingabire Pascaline. (Samantha)
2.Umutoni Asia (Rosine)
3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)
4.Uwamwezi Nadege (Nana)
5.Bahavu Jeannette (Diane)
6.Mukayigera Djaria (Kecapu)
7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)
8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)
9. Musanase Laura(Nikuze)
10. Munezero Aline (Milika)
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI:
Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice) bahataniye ibihembo ni:
1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)
2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)
3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)
4.Ngabo Leo (Kadogo)
5.Benimana Ramadhan (Bamenya)
6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)
7. Kalisa Ernest (Samusure)
8.Regero Norbert (Digidigi)
9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)
10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)
AMAFOTO YA BAMWE MU BAKINNYI BARI GUTORWA KURI INYARWANDA.COM
Umutoni Assia
Mukakamanzi Beatha
Uwamahoro Antoinette
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa
Bahavu Jeannette
Ngabo Leo
Regero Norbert
Ingabire Pascaline
Benimana Ramadhan
Niyitegeka Gratien
Niyomubyeyi Noella
Mukayigera Djaria
Musanase Laura
Kamanzi Didier
Mugisha Emmanuel
Ndayizeye Emmanuel
Kanyabugande Olivier
Kalisa Ernest
TANGA IGITECYEREZO