RFL
Kigali

Diego Simeone yasobanuye uburyo Liverpool yatsinzwe hakiri kare n’umukino utaratangira - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2020 19:34
0


Umutoza w’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne, Diego Simeone, yashimiye byimazeyo abafana ba Atletico Madrid bitabiriye umukino wabahuje na Liverpool, kubera ko bateye ubwoba iyi kipe igahaba bityo ikaza mu kibuga ifite igihunga bikabafasha kuyitsinda.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, ku mugabane w’Iburayi hakinwaga imikino ibanza ya 1/8 cy’irushanwa rya UEFA Champions League, aho ku kibuga Wanda Metropolitano, Atlético Madrid yo muri Espagne yahatsindiye Liverpool yo mu Bwongereza igitego 1-0.

Atlético Madrid yari imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino iri hejuru ndetse yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatatu, umupira Diego Costa yahinduye imbere y’izamu ntiwagera kuri Álvaro Morata.

Liverpool ifite igikombe giheruka, yatsinzwe igitego hakiri kare, cyabonetse ku munota wa kane gusa gitsinzwe na Saul Niguez ku mupira wari uvuye muri koruneri, Fabinho wari Liverpool ananirwa kuwukura imbere y’izamu.

Ángel Correa na Álvaro Morata babonye kandi uburyo bwiza ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Espagne, Liverpool itabarwa n’umunyezamu Alisson Becker.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Atletico Madrid iboneye intsinzi ku kibuga cyayo, mu gihe igitegereje umukino wo kwishyura uzabera Anfield mu bwongereza kugira ngo irebe ko yakomeza muri ¼.

Umutoza wa Liverpool Diego Simeone, yasobanuye uburyo amasaha nyirizina y’umukino yageze Liverpool yamaze gutsindwa.

Simeone yavuze ko Liverpool ikinjira mu kibuga yahungabanyijwe n’umurindi w’abafana yasanze Wanda, bayivugiriza induru, babika ubwoba mu bakinnyi bayo binjirana igihunga mu kibuga.

Simeone yavuze ko aba bafana bagize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe yabo yegukane intsinzi imbere ya Liverpool, abashimira ubwitange ndetse n’umurava bagaragaje.

Yagize ati”Iyi ntsinzi tubonye muri iri joro ni intsinzi y’ingenzi twari dukeneye, ndashimira abakinnyi banjye bagaragaje ubwitange.  Mu myaka umunani ishize nari ndaha, gusa sinigeze mbona abafana bafana kuri ruriya rwego umukino wose, ndabashimira cyane kuko badufashije ku buryo bugaragara. Byari binejeje”.

Sineone yavuze ko Liverpool ari ikipe nziza, ifite abakinnyi beza ariko bagifite umukino umwe uzabera ku kibuga cya Anfield, bityo bakaba bazagerageza guhagarara ku gitego batsindiye mu rugo bashake uburyo bakomeza mu mikino ya ¼.


Simeone yemeza ko abafana bagize uruhare runini kugira ngo batsinde Liverpool


Abafana ba Atletico Madrid bitabiriye uyu mukino ari benshi cyane



Saul Niguez yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND