RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubabara mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:18/02/2020 17:47
2


Kuribwa mu nda nyuma y’imibonanano mpuzabitsina bishobora kuba ibintu bidafite icyo bitwaye cyangwa bikaba uburwayi bw’imyanya ndangagitsina. Akenshi iyo bikabije bisaba kwihutira kujya kwa muganga kuko utinze ushobora gukurizamo uburwayi butandukanye.



Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 8 na 22 ku ijana by’abagore bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe cyangwa nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Kuribwa bishobora guterwa n’ikibazo kivuye ku mubiri, mu mutwe cyangwa byombi.

Izi ni zimwe mu mpamvu zitera ubwo buribwe, uko bumera ndetse n'uko wabyitwaramo mu gihe bikubayeho.

1. Ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina

Hari abo usanga bavuga ko baribwa mu gifu nyuma yaho. Niba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina wumvaga ubwoba, umubabaro cyangwa utameze neza bishobora kukuviramo kuribwa munda nyuma yayo. Icyo bisaba ni ugukora imibonano mpuzabitsina igihe wabitekerejeho neza kandi witeguye.

2. Kurangiza k’umugore

Nubwo bitamenyerewe na benshi, igitsina gore kigira ibyitwa orgasms cyangwa iherezo ry’imibonano tugenekereje mu Kinyarwanda. Ibi bishobora kumera nko kuribwa mu nda. Ibi ntacyo bitwaye birarangira.

3. Igitsina gabo cyageze kure

Nk'uko bamwe babitangaza hari igihe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina igitsina cy’umugabo kigera kure kikaba cyakora no ku nkondo y’umura cyangwa kigahungabanya ibindi bigatuma uribwa. Abenshi nyuma bagira n’ibindi bimenyetso nk’isesemi, impiswi cyangwa impatwe bikamara nk’iminsi ibiri.

Ibi ngo biterwa na pozisiyo iyo mibonano yakorewemo, kuko hari izituma igitsina cyinjira kurenza ibisanzwe. Aha inzobere zitanga inama ko mwakwiga uburyo butababaza nyuma yaho kuko buhari bwinshi.

4. Indwara ya endometriosis

Iyo umuntu ari mu mihango hari uduce twa nyababyeyi tuvamo bikaba byatuma amaraso asohoka muri icyo gihe. Endometriosis rero ni igihe uduce twa nyababyeyi tuvuyeho tukajya mu bindi bice by’umubiri nko mu dusabo tw’intanga. 

Iyo ufite iyi ndwara rero uraribwa cyane haba mu gihe cy’imihango na nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ishobora gutera ubugumba n’ibindi bibazo. Icyo wakora niba ibi bihe byombi bikurya cyane wakwegera ivuriro rikwegereye ukavurwa hakiri kare.

5. Indwara zifata mu nda yo hasi

Izo ndwara ziterwa n’udukoko twitwa chlamydia zishobora guhera mu gitsina cy’umugore zikazamuka zikagera mu mura n’udushami twawo tugana mu dusabo bikabyimba. Gusa ntizikunda kugira ibimenyetso byinshi bigaragara ariko zitera ubugumba. Niba uribwa mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ntibyikize nyuma y’amasaha 2 rero gana kwa muganga.

6. Ibibyimba

Hari ibibyimba byo mu mura bikunze kuboneka mu bagore benshi cyane abatinze kubyara nk’ababikira ariko n’abandi barabirwara. Ibi bibyimba rero ubusanzwe ntacyo bitwara ariko bishobora gutuma uribwa cyangwa ukava amaraso nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Niba ibi byabayeho rero uba ugomba gusura muganga akakubwira uko byavurwa.

7. Ibibyimba by’udusabo

Ibi byitwa ovarian cyst mu cyongereza ngo ni bimwe mu bituma abenshi baribwa nyuma y’imibonano kandi bikaryana cyane. Mu busanzwe ubirwaye ntababara ariko hari igihe bikurya cyane bikamara n’igihe. Ibi bibyimba si kanseri ariko usabwa nabyo kubyivuza.

8. Udukoko

Infections cyangwa ugenekereje udukoko two mu myanya ndangagitsina twaba uduterwa na bagiteri (Bacteria), ibihumyo (Fungi) cyangwa virusi nka HPV, ni kimwe mu bitera abenshi kuribwa mu mu mibonano na nyuma yayo. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro ndetse no kuzana uruzi mu gitsina rwaba umweru cyangwa urusa n’amashyira. Icyo ukora iyo ubonye ibi byose ntiwivurisha imiti ahubwo wihutira kwa muganga bakabanza kumenya ubwoko bwa mikorobe bakabona kuguha imiti.

9. Ikibazo mu nzira y’inkari

Indwara yose yo mu nzira y’inkari itera kubabara nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Aha twavuga nk’iz’uruhago n’impyiko ndetse n’inzira yose. Kubera ahakorerwa imibonano haturanye n’inzira y’inkari rero, byongera uburibwe. Gana muganga agufashe kuko hari n’igihe aba ari indwara itari kumenyekana vuba kandi yangiza byinshi.

10. Ibindi bibazo

Aha twavuga nk’abantu bagira ikibazo ku masohoro (Allergies) bararibwa cyane aho yakoze hose, iyo utwite ushobora gukora imibonano ukaribwa mu nda, iyo wigeze kubagwa nko kongererwa mu gihe cyo kubyara,.. n’ibindi byinshi bitandukanye bitera kuribwa mu nda umaze kubonana n’umugabo.

Kuribwa gake mu nda bibaho kandi ni ibisanzwe bitewe n’impamvu twavuze haruguru nka pozisiyo. Ariko iyo bikurya cyane cyangwa bikamara igihe kinini bikikurya ujye wihutira kwivuza wasanga ari indwara ikomeye ukaba ugize amahirwe yo kuyibona hakiri kare.

Indi nama ni uko mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ubanza kunyara kugira ngo uruhago rube rurimo ubusa ndetse binakurinde udukoko kwinjiramo, bizagufasha no kwirinda kuza kuribwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIBOMANA JEAN BAPTISTE4 years ago
    NONESE KUCYI UMUGABO IYO AMAZE KUBONANA NUMUGORE HARI IGIHE ABABARA KUGITSINA BITERWA NIKI?
  • Uwase4 years ago
    Nge icyo gikorwa ki mibonano mpuza bitsina na gikoze time ariko na gize ikibazo nyuma nkababara igihe ngiye kunyara byamaze icyumwebira Kira none ubwo nukubera nta bimenyereye nanga nubu rwayi





Inyarwanda BACKGROUND