Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare “FERWACY”, habereye umuhango wo kumurika abakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda izahatana muri Tour du Rwanda 2020.
Ni
umuhango wari witabiriye n’abayobozi bakuru muri iri shyirahamwe ndetse n'abo
muri Minisiteri ya Siporo, aho umutoza mukuru wa Team Rwanda Magnell Sterling
yerekanye abakinnyi 5 bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ya 2020,
ndetse banagaragaza imyambaro bazakina bambaye.
Tour
du Rwanda irabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire gukinwa, dore ko
isiganwa nyirizina rizatangira tariki 23 Gashyantare 2020, aho abasiganwa
bazazenguruka twinshi mu turere tw’u Rwanda mu gihe cy’iminsi umunani irushanwa
riteganyijwe kuzamara.
Aba
bakinnyi bagize Team Rwanda bayobowe na Mugisha Samuel, ni we Munyarwanda
uheruka kwegukana Tour du Rwanda. Kuba yaratangiranye n’umutoza mu myitozo
yitegura iri rushanwa kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ngo bizafasha uyu musore
kuyobora bagenzi be neza.
Mu
bandi bakinnyi bari muri Team Rwanda uyu mwaka, ni Gahemba Bernabe ni we ukiri
muto kurusha abandi akaba ari n’ubwa mbere agiye gukina iri siganwa.
Harimo
Uwizeye Jean Claude wegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018,
Nsengimana Jean Bosco watwaye iri siganwa muri 2015 na Areruya Joseph waritwaye
muri 2017.
Staff Technique ya Team Rwanda:
Igizwe
n’umutoza wa Team Rwanda, Magnell Sterling, Umukanishi Maniriho Eric na
Ruvogera Obed umuganga.
Tour
du Rwanda 2020 izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gushyirwa ku kigero
cya 2.1 izanyura mu mijyi itandukanye, aho agace karekare ari aka kane kazava
Rusizi kerekeza I Rubavu ku ntera ya kilometero 206,3.
Tour
du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u
Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling
Academy).
Isiganwa
ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23
Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe
y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.
Inzira za Tour du Rwanda 2020:
Agace
ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km
Agace
ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km
Agace
ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km
Agace
ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km
Agace
ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km
Agace
ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km
Agace
ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5
Km.
Agace
ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km
Mugisha Samuel na bagenzi be bafite inyego yo kwegukana iri rushanwa
Areruya, Mugisha Samuel, Gahemba Barnabe, Uwizeyimana Jean Claude na Nsengimana Jean Bosco nibo bagize Team Rwanda
Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Sterling
TANGA IGITECYEREZO