Umuhanzi Rugamba Yverry yanditse amateka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere yise "Love You More" mu gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije.
Hari hashize igihe kinini abakunzi b'umuziki wa Yverry
bategujwe ko ku munsi w'abakundana bazamurikirwa umuzingo w'indirimbo ziganjemo
imitoma amaze iminsi ashyira hanze.
Ni umunsi udasanzwe kuri uyu musore wari umaze imyaka igera
ku 10 mu kibuga cya muzika atarabasha gukora igikorwa nk'iki kigereranywa no
kwibaruka umwana w'imfura.
Kuri uyu munsi w'abakundana hari hateguwe ibitaramo
bitandukanye mu mujyi wa Kigali ariko mu bikomeye harimo icya Yverry cyabereye
Camp Kigali n'ikindi cyatumiwemo itsinda cya Kassav na Christopher cyabereye
muri Kigali Convention Center.
Impungenge zari nyinshi kuri bamwe bibaza uko biri bugende,
niba abantu bari bwigire muri Kigali Convention Center cyangwa se muri Camp
Kigali.
Igitaramo cya Yverry cyatangiye ahagana i saa tatu z'ijoro,
icyo gihe wabonaga mu ntebe hakirimo imyanya myinshi ariko no hanze abantu
bakomezaga kwinjira ku buryo i saa Yine zageze abantu bamaze kuzura.
Abahanzi bakizamuka mu njyana ya R&B barimo Alto wakunzwe
mu ndirimbo yitwa "Bye Bye" na Yvanny Mpano ukunzwe mu yitwa “Ndabigukundira”
ni bo babimburiye abandi bahanzi ndetse abafana batari benshi cyane bari bari
aho babaretse urukundo.
Aba basore bakurikiwe na Cyusa ukora injyana ya gakondo
werekanye ko afite igikundiro muri benshi kuko yabyinishije abantu kuva
atangiye kugeza asoje.
Nyuma y'aba bahanzi uko ari batatu MC Kate Gustave
yakiriye mugenzi we Anita Pendo ahita anamuha impano amwifuriza isabukuru nziza
yagize kuri uyu munsi.
Itsinda ry'abacuranzi bize mu ishuri rya Muzika rya Nyundo
ryitwa Symphony Band ryahawe akanya maze rinyuzaho indirimbo zazanye
ubushyuhe mu bafana zirimo "All I Do Is Win" "All The
Above" ya Maino na T Pain Opportunity ya Good Life n'izindi.
Umuhanzi Andy Bumuntu ufite indirimbo zifasha imitima
y'abakundana yari yabukereye ngo afashe mugenzi we. Ntabwo yamaze umwanya
munini kuko yaririmbye "On Fire" na "I Appreciate" ubundi
agahita aha umwanya Social Mula.
Mugwaneza Lambert (Social Mula) nawe uheruka kumurika alubumu ye ya mbere
yise "Ma Vie" yahereye ku ndirimbo ye nshya yitwa "Yayobye"
akurikizaho "Ma Vie".
Abahanzi bamaraga umwanya muto ushoboka kugira ngo Yverry aze
kubona igihe gihagije cyo kuririmbira abakunzi be. Umuhanzikazi rukumbi
waririmbye muri iki gitaramo ari we Queen Cha yahereye ku ndirimbo ye yitwa
"Question" asoreza kuri "Bucece".
King James ntiyaririmbye muri iki gitaramo kuko yari arwaye
ariko yakitabiriye mu gihe Bruce Melodie atahabonetse ahubwo yari yitabiriye
ikindi cyabereye mu Mujyi wa Musanze ndetse Yverry yavuze ko atigeze
amumenyesha mbere.
Yverry nyir'ibirori ni we wari utahiwe ngo apfundure agaseke
yari amaze iminsi ahishiye abakunzi be. Yari yambaye amabara ya Saint Valentin
[inkweto n'ikote rya Jeans byari umutuku mu gihe ipantalo n'umupira byari
umweru]. Yahereye ku ndirimbo yise "Naremewe Wowe" na
"Umutima" aho yanafatanyije n'ababyinnyi bane babyinaga Kizomba.
Yverry yatunguye abantu ubwo yazanaga ku rubyiniro itsinda ry'abaririmbyi b'intyoza mu guhogoza ryiganjemo abo bahoze baririmbana muri The Worshippers. Bageze kuri stage baririmbye mu buryo bwa Accapella ku buryo uwari kubumva atabareba yari kugira
ngo ni Pentatonix bo muri Amerika.
Baririmbanye indirimbo zirimo "Ndanyuzwe", "Soon And Very Soon" na Nkuko "Njya Mbirota". Aba
baririmbyi bishimiwe cyane ku buryo umwe bo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y'Umuco, Bamporiki Edourd yamuhamagaye akamushimira.
Yverry yakomereje ku ndirimbo yitiriwe alubumu ye "Love
You More" mbere y'uko amanuka mu bafana akaririmba anabakora mu ntoki. Yerekananye nyina amushimira uruhare yagize kugira ngo abe
ari aho ari ubu. Yamuririmbiye indirimbo yitwa "Urubambyingwe" ya
Kayirebwa.
Ubwo yageraga aho Minisitiri Bamporiki Edouard yari ari
bahoberanya maze amupfumbatisha ibahasha y'umweru n'ubwo Yverry yirinze
gutangaza icyari kirimo.
Igitaramo cyarangiye i saa sita zibura iminota igera ku 10.
Yverry yavuze yishimiye uko cyagenze ndetse byamuteye imbaraga zo gukomeza
gukora umuziki we.
Yverry yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi
Ijwi riva ku mutima
Ibyishimo byari byamurenze
Yverry yashimiye umubyeyi we
Minisitiri Bamporiki Edouard yashimiye Yverry anamuha impano
Itsinda riririmba mu buryo bwa Accapella ryaryoheje igitaramo cya Yverry
Andy Bumuntu yafashije Yverry
Social Mula yaririmbiye Anita Pendo
Queen Cha yaririmbiye abakundana mu gitaramo cya Yverry
King James ntiyaririmbye kubera uburwayi
AMAFOTO: Mugunga Evode-InyaRwanda Art Studio
VIDEO: MURINDABIGWI ERIC IVAN-InyaRwanda TV
TANGA IGITECYEREZO