RFL
Kigali

Mitwa Kaemba Ng'ambi uyobora MTN yaganirije abahatanira kuvamo Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 16:08
0


Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi, yagiranye ibiganiro byihariye n’abakobwa 20 bari guhatanira kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2020.



Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 bibera ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.


Mitwa Kaemba Ng'ambi yasangije aba bakobwa ibyiza byo kuba umuyobozi uri umugore n'akamaro bifite mu buzima bwa buri munsi

Mitwa Kaemba yabwiye aba bakobwa ibijyanye no kubaka ndetse no gutegura ejo heza hazaza n'inzira binyuramo. Yababwiye kandi ibyiza byo kuba umuyobozi uri umugore n'akamaro kabyo mu buzima bwa buri munsi.

Yasoje ikiganiro yagiranye nabo abifuriza amahirwe masa muri iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda. Aba bakobwa bagiye bandika ingingo ku yindi mu zo baganirijweho n'uyu muyobozi.

Richard Acheampong umuyobozi muri MTN yifurije aba bakobwa umunsi mwiza w'abakundana (St Valentin), buri umwe amuha impano 'Yellow love' yagenewe na MTN Rwanda ku munsi nk'uyu mu kubereka ko MTN ibakunda kandi ibazirikana.


Bishimiye cyane impano za St Valentin bahawe na MTN

Mu bandi bitabiriye ibi biganiro harimo Nyampinga w'u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba.

MTN Rwanda ni umuterankunga w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, aho izahemba umukobwa uzaba Miss Popularity, amafaranga y'amanyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 500, telefoni, interineti n’amafaranga yo guhamagara n’ibindi.

Iyi sosiyete kandi yanashyizeho ibihembo ku mukobwa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uzahiga abandi mu gukangurira Abanyarwanda kwitabira gahunda yiswe Connect Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe Connect Rwanda bugamije gufasha imiryango ikennye gutunga telefoni zigezweho za Smart Phones mu rwego rwo kuyifasha kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

MTN Rwanda yatanze telefone 1000 Umuyobozi wayo Mukuru Mitwa Ng’ambi atanga 100, maze abandi batandukanye bakomerezaho barimo na Perezida Kagame n’abo mu muryango we, ibigo bya Leta n’ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Guhera ku wa 09 Gashyantare 2020 abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bari mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba yaganiriye n'abakobwa 20 bahatanira kuvamo Miss Rwanda 2020


Inama bagiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa bazishyize mu nyandiko no mu mutwe kugira ngo bajye bazizirikana

Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa MTN

AMAFOTO: MTN Rwanda/Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND