Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka ‘Tour du Rwanda’, kuri iyi nshuro rizakoresha inzira umunani, mu maso y’abanyarwanda bafite icyizere cy’uko iri siganwa riri mu yakomeye muri Afurika rizatwarwa n’abanyarwanda.
Tour
du Rwanda 2020 izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gushyirwa ku kigero
cya 2.1 izanyura mu mijyi itandukanye, aho agace karekare ari aka kane kazava i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera ya kilometero 206,3.
Mu
mwaka ushize ubwo yakinwaga ku nshuro ya mbere iri ku kigero cya 2.1,
ntibyoroheye abakinnyi b’abanyarwanda dore ko byarangiye yegukanwe na Merhawi Kudus ukomoka mu gihugu cya Eritrea.
Bamwe
mu banyarwanda bakunda bakanakurikirana uyu mukino batuye mu mujyi wa Kigali,
mu karere ka Kicukiro bemeza ko iki ari cyo gihe, ngo bwa mbere abanyarwanda
batware Tour du Rwanda iri ku kigero cya 2.1.
Ibi
babishingira ku bakinnyi bazitabira iri siganwa bahagarariye miliyoni 12 z’abanyarwanda,
dore ko abakinnyi nka Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazakinira amakipe y’u
Rwanda ni bimwe mu bitanga icyizere ko u Rwanda ruzitwara neza.
Harindimana
Jean yagize ati”Uyu mwaka abanyarwanda turabizeye cyane, kubera ko ubushize
ntabwo twari bwasobanukirwe neza kandi n’abakinnyi bacu bakomeye barimo
bakinira amakipe yo mu mahanga, ariko ubu turabafite, ntekereza ko bitabaye iby’umwaku
iri siganwa rizasigara mu rw’imisozi igihumbi”.
Umuhoza
Aime nawe yunzemo ati”Imihanda yose bazakiniramo, abanyarwanda bayitoje hakiri
kare, kandi abakinnyi bafite imyitozo ihagije kuko banitabiriye amarushanwa
atandukanye, mbona nta nzitizi n’imwe yatubuza gutwara Tour du Rwanda 2020,
ahubwo tuzareba ibirori byiza nubwo bimara iminsi mike, iyaba byamaraga nk’ukwezi
basiganwa byaba byiza kurushaho”.
Rouben
Habarurema, Umuyobozi w’ikigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu, avuga ko mu
gihe cy’amezi atatu icyo kigo gitoza abakinnyi 12 bari mu makipe azahagararira
u Rwanda, ngo abakinnyi bose bameze neza aho abatoza babakurikirana n’icyo kigo
kikaba kibafashe neza aho banabakoreye ibizamini by’ubuzima basanga nta n’umwe
ufite ikibazo.
Habarurema
avuga ko muri Tour du Rwanda 2020 abakinnyi batanga icyizere cyo kwitara neza
kurusha uko bitwaye mu mwaka ushize.
Tour
du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u
Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling
Academy).
Isiganwa
ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23
Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe
y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.
Mu
makipe yabigize umwuga azitabira irushanwa arimo Bai Sicasal yo muri Angola,
Pro Touch ya Afrika y’Epfo, Bike Aid yo mu Budage, Total Direct Energie yo mu
Bufaransa, Nippo Delko Marseille yo mu Bufaransa, Team Novo Nordisk yo muri USA
n’andi.
Mu
bimaze kugaragara bitari bisanzwe muri Tour du Rwanda Abanyarwanda batari
bamenyereye, ngo ni gahunda FERWACY yongereye mu irushanwa yitwa ‘Ride Rwanda’,
aho Tour du Rwanda izajya ibanzirizwa n’abatwara amagare batabigize umwuga.
Inzira
za Tour du Rwanda 2020:
Agace
ka 1: Kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km
Agace
ka 2: Kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km
Agace
ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km
Agace
ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km
Agace
ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km
Agace
ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km
Agace
ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5
Km.
Agace
ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km
Abanyarwanda aho bari mu mwiherero i Musanze biteguye gutwara Tour du Rwanda 2020
Kuri iyi nshuro abanyarwanda biteguye guhatana kugeza begukanye iri siganwa
Mu bice bitandukanye by'igihugu bazihera ijisho iri siganwa rikomeye muri Afurika
Mu muhanda ntibiba byoroshye
TANGA IGITECYEREZO