Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan club yitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru w'iyi kipe ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ bahembye Mugheni Fabriceukina mu kibuga hagati asatira nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Mutarama 2020.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, ni bwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Mutarama, igikorwa cyabereye ku kibuga cy’imyitozo Rayon Sports isanzwe ikoreraho giherereye mu Nzove.
Iki gikorwa cyatangiye mu masaha ya saa
kumi n’imwe z’umugoroba, kikaba cyaratangijwe n’itsinda ry’abafana ba Rayon
Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ Fan Club. Ni igikorwa giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa,
kikaba ari igikorwa ngarukakwezi.
Mugheni
Fabrice yahembwe ibahasha irimo
ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina, Ecouteur za Skol ndetse n’igikombe. Muri uku
kwezi uyu musore ukina mu kibuga hagati asatira muri Rayon sports yari
ahanganiye ibihembo na myugariro akaba na kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga nawe
wigaragaje cyane mu bwugarizi bwa Rayon Sports ndetse na Yannick Bizimana ukina
mu gice cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports, wari wibitseho ibihembo by’amezi abiri
aheruka.
Mugheni
Kakule Fabrice ukina hagati mu kibuga, amaze kugarura icyizere nyuma
y’igenda rya Martinez Espinoza wari umutoza mukuru wa Rayon Sports mu mikino
ibanza ya shampiyona 2019-2020, akaba ari umukinnyi uri gufasha Rayon Sports
cyane mu kibuga hagati, akanarema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.
Iki
gihembo ni icya kane gitanzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, aho bibiri
biheruka byahawe Bizimana Yannick mu gihe icy’Ukwakira cyatwawe na Nizeyimana
Mirafa.
Iki
gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon
Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko
aribyo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose, nkuko
bigenda bigarukwaho n’iri tsinda ry’abafana ba Rayon Sports, umufatanyabikorwa
Skol Brewery Ltd ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Nyuma
yo guhabwa igihembo, Fabrice Mugheni, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko
iki gihembo kimuhaye imbaraga zo gukora cyane anashimira abafana badahwema kubaba
inyuma ariko anavuga ko kugira ngo bagere ku gikombe muri uyu mwaka bizaturuka
mu bafana.
Yagize
ati ”Ni ibintu byiza ndishimye cyane, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukomeza
gukora cyane. Ndashimira abafana ba Rayon Sports badahwema kutuba inyuma,
ngashimira n’abakinnyi bagenzi banjye, ariko nkongera kwibutsa abafana ko kugirango
tuzagere ku gikombe cya shampiyona uyu mwaka ari bo bagomba kubigiramo uruhare
runini cyane”.
Igikorwa
cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi muri Rayon Sports kigirwamo uruhare
n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo bitorera umukinnyi wabanyuze.
Mugheni Fabrice yahembwe nk'umukinnyi wigaragaje muri Mutarama muri Gikundiro
Ni umuhango wari witabiriwe n'abafana benshi ba Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric wari uhataniye igihembo na Mugheni Fabrice
Ciza Hussein yari yizihiwe yinywera ku binyobwa by'uruganda rwa Skol Brewery Ltd
Mugheni yasabye abafana gukomeza kubaba inyuma kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona
Abanyamuryango ba 'March Generation Fan Club' bifotozanya na Kakule Mugheni wahawe igihembo
TANGA IGITECYEREZO