Kigali

Bitarenze tariki 1 Werurwe amacupa ya palasitiki ntazongera kunyweshwa amazi ukundi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/02/2020 14:15
0

Guhera tariki ya 1 Werurwe 2020 abantu bazajya banywesha amazi ibirahuri aho kunywesha amacupa ya palasitiki kuko byagaragaye ko yangiza ibidukikije.Minisiteri y'Ibidukikije imaze gutangaza ko bitarenze tariki ya 1 Werurwe 2020 inzego zose zigomba gukoresha ibirahure mu kunywa amazi aho gukoresha amacupa ya palasitiki akoreshwa rimwe akajugunywa.

Ministeri y'ibidukikije na REMA biri kugirana inama n’abanyamakuru ku itegeko rica ikoreshwa ry’ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa byangiza ibidukikije.

Aha baravuga ko gukoresha ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa ari ukwiteza igihombo.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND