Joseph Shabalala ufatwa nk'uwatumye injyana y'aba-Zulu imenyekana ku isi yitabye Imana

Imyidagaduro - 12/02/2020 9:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Joseph Shabalala ufatwa nk'uwatumye injyana y'aba-Zulu imenyekana ku isi yitabye Imana

Bhekizizwe Joseph Siphatimandla Mxoveni Mshengu Bigboy Shabalala [Joseph Shabalala] umunya-Afurika y’Epfo w’umunyamuziki washinze itsinda “Ladysmith Black Mambazo " ryamenyekanishije ku Isi umuziki gakondo w’aba-Zulu, yitabye Imana.

Xolani Majozi, umujyanama w’itsinda "Ladysmith Black Mambazo" yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 ko Shabalala yapfuye ahagana saa tanu z’amanywa aguye mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Pretoria.

Uyu mugabo wapfuye ku myaka 78 yashinze anayobora iri tsinda ry’umuziki ryakunzwe mu ndirimbo nka “Homeless " yarebwe n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube.

Iri tsinda kandi ryatwaye ibihembo bitanu bya Grammy Awards nyuma yo gusohora Album “Graceland " iriho indirimbo bakoranye na Paul Simon.

Mu 2013 nibwo ubuzima bw’uyu munyabigwi mu muziki bwatangiye kujya habi nyuma y’uko abazwe.

Iyi Korali yabarizwagamo yavuze ko “Izahora yibuka muzika y’uyu mugabo yamuhuje na miliyoni z’abantu’. Guverinoma ya Afurika y’Epfo yihanganishije abababajwe n'urupfu rwa Shabalala.

Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo yakunze kwitwa Ladysmith Black Mambazo “Ba Ambasaderi beza bamamaza umuco wa Afurika y’Epfo ku rwego rw’Isi."

Shabalala yavutse ku wa 28 Nzeli 1941 hafi y’umujyi wa Ladysmith kuri Se witwa Jonathan Mluwane Shabalala ndetse na nyina witwa Nomandla Elina Shabalala.

Yakuze afite inzozi zo kuzaba umuganga cyangwa umwalimu. Nyuma y’urupfu rwa se yavuye mu ishuri ajya mu bworozi atangira no kuririmba.

Shabalala yashyingiranywe na Nellie Shabalala babyarana abana batatu.

Uyu mugore yamenyekanye nyuma yo kuyobora itsinda ry’umuziki ry’abagore ryitwa ‘Women of Mambazo. Mu 2020 yitabye Imana nyuma y’uko arasiwe i Durban.

Mu 2014 nibwo Shabalala yahagaritse ibikorwa by’umuziki nyuma yo kuririmba mu gitaramo cyo kwibuka Nelson Mandela. Kuva icyo gihe yagiye mu bitaro inshuro zitandukanye.

Itsinda yashinze riri kubarizwa muri Amerika mu bitaramo, gusa ryatangaje ko rigiye kugaruka muri Afurika y’Epfo.

Abahungu be bane barimo Sibongseni, Thamsanqa na Thulani n’umwuzukuru umwe ni bamwe mu babarizwa muri iri tsinda yashinze.

Bwana Joseph ubwo yari kumwe n'itsinda rye baririmba mu birori byabereye mu Mujyi wa New York mu 2005

Uhereye ibumoso: Shabalala, Miriama Makeba, Paul Simon na Ray Phiri bakorera igitaramo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe

Mu 2002 ubwo Joseph n'itsinda rye baririmbiraga mu Mujyi wa Johannesburg

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "HOMELESS LIVE" Y'ITSINDA LADYSMITH BLACK MAMBAZO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...