Filime “Parasite” yakoze amateka mu bihembo bya Oscars 2020 byatanzwe ku nshuro ya 92 aho yabashije gutsindira ibihembo mpuzamahanga bine.
Ibi bihembo byahawe abakinnyi, abashora imari muri Cinema, abaziyobora n’abandi bari mu byiciro bitandukanye bahataniye ibi bihembo bihuriza hamwe imbaga y’ibyamamare muri Cinema ku rwego mpuzamahanga bya Oscars.
Filime “Parasite” yabaye iya mbere idakoze mu rurimi rw’Icyongereza aho yegukanye igihembo cya 'Best Foreign Film'; yegukanye igihembo mu gice cy’amashusho meza [Best Picture] inahabwa igihembo mu cyiciro 'Best Original Screenplay'.
Umunya-Koreya yatsindiye igihembo cy’Umuyobozi mwiza wa filime [Best Director] abicyesha filime 'Parasite'. Iyi filime yatsindiye ibihembo bine ishyigikiwe mu buryo bukomeye na benshi bitabiriye umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo.
Kwak Sin washoye imari muri iyi filime yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo ikorwe avuga ko atatekerezaga y’uko iyi filime ‘izagera kuri uru rwego’.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo yavuze ati "Ngiye kunywa kugeza bucyeye". Yavuze ko nyuma y’uko filime ‘Parasite’ yayoboye yatsindiye igihembo cya ‘Best international Feature’ yumvaga ko nta kindi gihembo aza kwegukana.
We na Han Jin-Won begukanye igihembo cya ‘Best Original Screenplay]. Renée Zellweger yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi wa filime mwiza ‘Best Actress’ abicyesha filime ‘Judy’ yakinnyemo.
Ni ku nshuro ya kabiri yegukanye igihembo muri Oscars kuko umwaka ushize yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza abicyesha filime ‘Could Mountain’. Ni mu gihe Joaquin Phoenix yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ‘Best actor’ binyuze muri filime ‘Joker’.
Umukinnyi wa Cinema ukomeye ku Isi Brad Pitt yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wafashije mu ikinwa rya filime “One Upon a Time in Hollywood”. Ni mu gihe Laura Dern yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi wafashije mu ikinwa rya filime “Marriage Story”.
Taika Waititi yegukanye igihembo abicyesha filime ‘Jojo Rabbit’; filime ‘Toy Story 4’ yabonye igihembo muri ‘Best animated feature film. Ni mu gihe Elton John na Bernie Taupin begukanye igihembo cy’indirimbo nziza ‘Best Original Song’ yifashishijwe muri filime ‘Rocketman’.
Ni ku nshuro ya kane umuhanzi Elton John yari ahataniye ibihembo bya Oscars. Amaze kwegukana ibihembo bibiri. Ni ubwa mbere kandi Taupin bafatanyije kwandika iyi ndirimbo yegukanye igihembo muri Oscars.
Matthew Cherry yegukanye igihembo bya ‘Best animated short film’ abicyesha filime ‘Hair Love’.
Barack Obama n’umugore we Michelle Obama batwaye igihembo mu cyiciro cya filime mbarankuru babicyesha filime yabo bise “American Factory”.
Umuraperi uri mu bakomeye ku Isi Eminem yaririmbye muri ibi birori nyuma y’imyaka 17. Mu bihe bitandukanye ibihembo bya Oscars byagiye bigaragaza uko filime n'umuziki byahura bigakorana.
Eminem yaririmbye indirimbo ye 'Lose Yourself' atanga ibyishimo ku bitabiriye uyu muhango. Mu 2003 uyu muhanzi yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Original Song; abicyesha indirimbo ‘Lose Yourself’ yifashishijwe muri filime ‘8 Mile’.
URUTONDE RW'ABEGUKAYE IBIHEMBO BYA OSCARS 2020
1.Best Picture
Ford v Ferrari ('Le Mans 66)
The Irishman
Jojo Rabbit
Joker
Little Women
Marriage Story
1917
Once Upon a Time... in Hollywood
Parasite – WINNER
2.Best Director
The Irishman, Martin Scorsese
Joker, Todd Phillips
1917, Sam Mendes
Once Upon a Time... in Hollywood, Quentin Tarantino
Parasite, Bon Joon-ho – WINNER
3.Leading Actor
Antonio Banderas, Pain & Glory
Leonardo DiCaprio, Once Upon a Time in Hollywood
Adam Driver, Marriage Story
Joaquin Phoenix, Joker – WINNER
Jonathan Price, The Two Popes
4.Leading Actress
Cynthia Erivo, Harriet
Scarlett Johansson, Marriage Story
Saoirse Ronan, Little Women
Charlize Theron, Bombshell
Renee Zellweger, Judy – WINNER
5.Best Supporting Actor
Tom Hanks, A Beautiful Day in the Neighborhood
Anthony Hopkins, The Two Popes
Al Pacino, The Irishman
Joe Pesci, The Irishman
Brad Pitt, Once Upon a Time… in Hollywood – WINNER
REBA HANO UKO EMINEM YITWAYE KU RUBYINIRO RWA OSCARS 2020
6.Best Supporting Actress
Kathy Bates, Richard Jewell
Laura Dern, Marriage Story – WINNER
Scarlett Johansson, Jojo Rabbit
Florence Pugh, Little Women
Margot Robbie, Bombshell
Best Original Screenplay
Knives Out
Marriage Story
1917
Once Upon a Time... in Hollywood
Parasite – WINNER
7.Best Adapted Screenplay
The Irishman
Jojo Rabbit – WINNER
Joker
Little Women
The Two Popes
Costume Design
The Irishman
Jojo Rabbit
Joker
Little Women – WINNER
Once Upon A Time… In Hollywood
8.Sound Mixing
Ad Astra
Ford V Ferrari ('Le Mans 66)
Joker
1917 – WINNER
Once Upon a Time... in Hollywood
9.Sound Editing
Ford v Ferrari – WINNER
Joker
1917
Once Upon a Time… in Hollywood
Star Wars: The Rise Of Skywalker
10.Musical Score
Joker – WINNER
Little Women
Marriage Story
1917
Star Wars: The Rise of Skywalker
11.Animated Short
Dcera (Daughter)
Hair Love – WINNER
Love
Kitbull
Memorable Sister
12.Live-action Short
Brotherhood
Nefta Football Club
The Neighbours' Window – WINNER
Saria
A Sister
13.Best Documentary
American Factory – WINNER
The Cave
The Edge of Democracy
For Sama
Honeyland
14.Documentary Short
In the Absence
Learning to Skateboard in a Warzone (If You’re a Girl) – WINNER
Life Overtakes Me
St. Louis Superman
Walk Run Cha-Cha
15.Best International Feature Film Award
Corpus Christi
Honeyland
Les Miserable
Pain & Glory
Parasite – WINNER
16.Production Design
The Irishman
Jojo Rabbit
1917
Once Upon a Time… in Hollywood – WINNER
Parasite
17.Best Editing
Ford v Ferrari – WINNER
Joker
Jojo Rabbit
Parasite
The Irishman
18.Best Cinematography
The Irishman
Joker
The Lighthouse
1917 – WINNER
Once Upon a Time… in Hollywood
19.Makeup and Hairstyling
Bombshell – WINNER
Joker
Judy
Maleficent: Mistress Of Evil
1917
20.Best Animated Film
How to Train Your Dragon: The Hidden World
I Lost My Body
Klaus
Missing Link
Toy Story 4 – WINNER
21.Best Visual Effects
Avengers: Endgame
The Irishman
The Lion King
1917 – WINNER
Star Wars: The Rise of Skywalker
22.Original Song
Toy Story 4
Rocketman – WINNER
Breakthrough
Frozen II
Harriet
Bong Joon Hon wegukanye igihembo cy'umuyobozi mwiza wa filime
Uyu mugabo yavuze ko yatunguwe no kuba filime yayoboye yegukanye ibihembo bine
Regina King
Billy Porter
Kristen na Robert
John Cho
Waad-Al na Hamza Al
Bamwe mu bakinnyi ba filime 'Parasite'
Billie Eilish
AMAFOTO: AFP/Getty images
TANGA IGITECYEREZO