RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Nta mukobwa uzasezererwa mu mwiherero

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2020 19:12
0


Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda bwatangaje ko kuri iyi nshuro nta mukobwa uzasezererwa mu mwiherero ‘Boot Camp’ nk'uko byagenze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ahasezerewe abakobwa 5.



Kuri iki cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 abategura irushanwa rya Miss Rwanda bahaye amabwiriza n'impanuro abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020. Ni mu kiganiro cyari cyatumiwemo itangazamakuru cyabereye muri Intare Conference Arena.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne, yatangaje ko kuri iyi nshuro nta mukobwa uzasezererwa mu mwiherero nk’uko byagenze muri Miss Rwanda y’umwaka ushize.

Yagize ati “Kubasezera muri ‘Boot Camp’ ntabwo tuzabasezerera. Abakobwa bose 20 bageze muri iki cyiciro bazagera kuri final. Hazakorwa amarushanwa y'ibanze azasiga abakobwa 9 umwe azava mu itora…Abakobwa bose amahirwe masa!"

Muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020 abakobwa 8 biyamamarije mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abandi 12 ari abo mu Ntara enye z’u Rwanda.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 azamenyekana ku wa 22 Gashyantare 2020 asimbura Nimwiza Meghan umaranye umwaka ikamba.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ubuyobozi bw'irushanwa bwazanye impinduka mu bijyanye n'uko umwiherero ukorwa, aho mu cyumweru cya nyuma hagomba gutaha umukobwa umwe buri munsi.

Umukobwa wasezererwaga ni uwabaga afite amanota make mu bizamini byanditse bahabwaga, mu matora yo kuri telefoni no mu matora yakorwaga hagati y'abakobwa ubwabo. Buri mugoroba abakobwa bose bapakiraga ibintu byabo bakitegura kuko batabaga bazi uri butahe.

Uwa mbere watashye ni uwitwa Higiro Joally ahita ashyirwa mu modoka ako kanya ahabwa abamuherekeza bamugeza iwabo muri iryo joro.

Ni ibintu byanenzwe n'abatari bake bavugaga ko bidakwiye kwirukana umwana w'umukobwa mu buryo nk'ubu bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byari ibintu bikomeye kwakira kuri we ndetse na bagenzi be. Buri mugoroba wabaga ari uw'ubwoba n'amarira menshi ku mukobwa utashye n'abasigaye.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Inkuru bifitanye isano: Abakobwa 20 bahawe impanuro ziganisha ku ikamba mbere y'uko batangira umwiherero

Ishimwe Dieudonne yavuze ko kuri iyi nshuro nta mukobwa uzasezererwa muri Miss Rwanda

Ifoto y'abakobwa 20 bitabiriye umwiherero w'ibyumweru bibiri wa Miss Rwanda /ifoto:Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

Abakobwa 20 batangiye umwiherero wa Miss Rwanda 2020

AMAFOTO: Afrifame





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND